P Diddy yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 n’amezi 2 umuryango we uvuga ko uzajurira

October 3, 2025
by

Umuhanzi P Diddy yaraye akatiye igifungo cy’imyaka igera kuri 4 n’amezi 2 nyuma y’imbabazi yasabiwe n’abagize umuryango we bose mu rukiko. Umwana we muto yatangaje ko bagiye kujuririra icyo cyemezo Se akarekurwa.

P Diddy, yahamijwe ibyaha byo gucuruza abahungu n’abakobwa agamije kubakoresha ubusambanyi , ari nabyo byatumye akatirwa imyaka ine n’amezi 2.

P Diddy yashinjijwe kandi gusezeranya abagore n’abakobwa urukundo, yarangiza akabangiza mu marangamutima, inyuma no kumubiri.

Abunganira P Diddy bakomeje kugaragaza ko we ubwe yagiye yiha ibihano bikomeye byamushyize mu buzima abayemo ku buryo babona adakeneye ikindi gihano.

P Diddy yasutse amarira ubwo mu Rukiko herekanwaga amashusho y’ibikorwa byiza yagiye akora, Ni amashusho yamaze iminota 15.

Abacamanza bafashe akaruhuko !…

Abana ba P Diddy barimo Chance Combs, D’Lila Combs na Jessie Combs ubwo bageraga ku rukiko
Umuhungu wa P Diddy King Combs na Raven Tracy.
Justin Combs
Sarah Chapman wahoze ari umugore wa P Diddy na we yagiye kumva urubanza.
Misa Hylton watandukanye na P Diddy na we yagiye kumva urubanza.
Umunyamategeko Xavier Donaldson.
Bamwe bahageze bifotoza.

Umunyamategeko Nicole wunganira P Diddy ari kumwe na Brian Steel.
Janice Combs, umubyeyi wa P Diddy

Biteganyijwe ko muri uru rubanza rwa P Diddy, abanyamategeko babiri, ari bo baravuga mu izina rya P Diddy gusa akaba ari urubanza rwahawe imbaraga cyane mu gusabira imbabazi uyu mugabo bikozwe n’abagize umuryango we cyane.

Abana ba P Diddy mu rukiko bakinnye amashusho y’iminota 15 agaragaza umubyeyi wabo akora ibikorwa by’ubugiraneza , baheraho basaba ko akwiriye gusohorwa muri gereza, agasanga umuryango agakomeza ibikorwa byiza, bagaragaza ko amakosa yakoze yayigiyeho byinshi.

Umuhungu wa P Diddy w’imyaka 31 witwa Justin, yatakambiye Abacamanza asaba ko Se yarekurwa agahabwa amahirwe ya kabiri.

Yagize ati:”Papa ni intwari, kumubona yabuze epfo na ruguru , yatakaje buri kimwe ni ibintu ntazigera nibagirwa. Iyo aza kuba akiri hanze impano ye yari kuba yaradukijije ndetse yaranamuhugije. Justin yahamije ko ubu Se ari muri gereza nta kindi akora uretse kunywa ibiyobyabwenge gusa ko akwiriye kurekurwa.

Ku rundi ruhande, umuhungu wa Diddy mukuru witwa Quincy Brown, yatangaje ko Se yahindutse kandi ko yize amasomo akomeye. Yagize ati:”Papa ni umugabo wahindutse kuko icyumweru ku kindi agenda abona impinduka mu buzima bwe tutigeze tubona mu myaka 15 ishize. Yarahindutse cyane”.

Nicole Westmoreland wunganira P Diddy, yatangaje ko mu myaka 9 ishize, ubwo yitabiraga igitaramo cyari cyateguwe na P Diddy yahakuye inama zikomeye zubatse ubuzima bwe zatanzwe na P Diddy, akaba yavuze ibi ashaka gukomeza kugaragaza ko umukiriya we akwiriye kurekurwa kubera uruhare rwe muri Sosiyete.

Yagize ati:”Ibyo byampinduriye ubuzima.Combs ni umuntu na we ufite ubuzima. Ni umuntu nk’abandi. Kandi yakoze amakosa. Afite intege nke, nk’uko twese tuzifite.Ariko nyakubahwa mucamanza, ni bangahe muri twe twavuga ko twafashije ubuzima bw’abantu benshi nka we”.

Abunganira P Diddy bavuga ko akwiriye gufungurwa vuba na bwangu kubera ko ari umwe mu bagize uruhare rukomeye muri Sosiyete ya Amerika aho ngo mbere yo gufungwa yarafashaga abantu batandukanye binyuze mu mafaranga ye nka nyiri Bad Boy Records yakoraga neza.

Bavuze ko kandi P Diddy , yari yarashyizeho uburyo bwo gufasha abafite impano ya Hip Hop binyuze muri Revolt TV Network, na byo bikaba ngo ari impamvu ikwiriye gutuma asohorwa muri Gereza vuba na bwangu.

Ibyo, byagarutsweho na Nicole Westmoreland umwunganira mu mategeko wagaragaje ko usibye ibyo yarezwe hari n’ibyo yakoze byiza.

Umuhanzi P Diddy ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka itandatu nk’uko byagarutsweho n’Ubushinjacayaha bwari busanzwe bumusabira imyaka 11 y’igifungo we akisabira amezi 14.

Nyuma y’umwaka urenga P Diddy ari muri gereza aho asabirwa gufungwa imyaka 11, ubwo yari mu rubanza mbere y’uko abacamanza bafata akaruhuko, bagaragaje ko bibaye byiza yafungwa imyaka 6 ku bw’ibyaha byo gucuruza abantu agambiriye kubakoresha imibonano mpuzabitsina.

Kugeza ubu urubanza rwa Diddy ruri kubera mu rukiko rwa Daniel Patrick Moynihan muri Courthouse i Lower Manhattan aho kugeza ubu rumaze kurangiza bakaba bafasha akanya k’ikiruhuko, bagaha umwanya abunganira P Diddy mu rubanza batangiye kuburana.

Umucamanza Arun Subramanian yamaze gutanga igitekerezo cyerekana aho asanga uru rubanza rushobora kurangirira, dore ko mbere y’aho yari yasabwe imbabazi na P Diddy mu rwandiko rugizwe namapaji ane yamwandikiye amwereka ko akeneye gutaha akajya kwita kuri nyina ugeze mu myaka 80.

Biteganyijwe ko kandi Donald Trump ashobora kugirira P Diddy imbabazi akaba yarekurwa n’ubwo nanone bayamaganwa na 50 Cent wavuze ko aramutse afunguwe yasubira mu bikorwa by’ubutinganyi bigatuma amavuta ya Baby Oil ashira ku isoko.

Abunganira Combs bari basabye igihano cy’amezi 14 gusa, harimo n’igihe amaze afunzwe  ibintu bishobora guhita bituma ava muri gereza mu gihe cya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

DRC – Rwanda: Amerika yongeye gusubukura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro

Next Story

Umugabo yahamijwe ko icyaha cyo konka abagore bakuze nk’uburyo bwo kwihimura kuri Nyina

Latest from Imyidagaduro

Go toTop