Ku myaka 9 uakomeje kuba icyamamare muri Nigeria

October 3, 2025
by

Umwana w’ imyaka 9,akomeje kuba icyamamare muri Nigeria nyuma yo kugaragara nk’umwana w’umukire.

Mompha amaze kubaka izina hirya no hino ku Isi. Izina rye ryavuye i Lagos, Nigeria rikwira Isi yose. Amazina ye bwite ni Muhammad Awal Mompha akaba azwi cyane ku izina rya Mompha Junior.

 

Ni umuhungu w’ umwe mu baherwe bakomeye cyane muri Nigeria, Ismailia Mustampha, na we uzwi nka Mompha Snr. Mompha Junior ni umuherwe wo ku rwego rwo hejuru.

Mompha yaciye agahigo ubwo yatungaga inzu iherereye i Lagos ihenze cyane, ni mu gihe yari afite imyaka 6. Amaze kugira imyaka 9, ise umubyara yamuhaye imodoka ihenze, Bentley.

Ni umwana ufata indege ya wenyine, agatembera ibihugu bitandukanye ku Isi. Akunda gutemberera i Dubai, UAE.

Amakuru avuga ko ubu amaze kugira imodoka nyinshi zitandukanye kandi zose zihenze. Abantu baterwa impungenge n’ uburebure bwe, ntibituma akandagira ku muriro na feli by’ imodoka.

Mompha Junior ni icyamamare no ku mbuga nkoranyambaga. Ku ruburwa rwa Instagram, akurikirwa n’ abarenga 27, 000. Akunda gushyira kuri urwo rubuga amafoto atandukanye ari kumwe na se; akunda no kumushimira ko ari ishyiga ry’ inyuma ku bukungu bwe.

Papa we, Mompha Snr ni umwe mu baherwe bakomeye cyane muri Nigeria. Na we akoresha urubuga rwa Instagram, akurikirwa n’ abarenga miliyoni(1.1 M). Akunda gushyiraho amafoto y’ abo mu muryango we.

Uwo muhungu we, Mompha Junior na mushiki we, Fatima bihariye amafoto menshi yashyizeho. Si abana be gusa ashimagiza ku mbuga nkoranyambaga, kuko n’ umugore we amuvuga imyato.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Rayvanny na Harmonize bashyize urwango hasi bakorana indirimbo – YUMVE

Next Story

Amateka y’icyamamare Usher Raymond kuva 2004 kugeza 2022

Latest from Uncategorized

Go toTop