Israel Mbonyicyambu kuri icyi cyumweru yamaze kugera i Mbarara aho agiye gutaramira ibihumbi n’ibihumbi by’abakunzi be nyuma yo kwemeza Kenya na Kampala.
Uyu muhanzi ukomeje kugaragarizwa urukundo rukomeye n’abatuye Isi by’umwihariko abo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba amaze iminsi azenguruka mu bitaramo bitandukanye yagiye atumirwamo bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana aho muri uku kwezi kwa Kanama gusa yahereye mu gihugu cya Kenya akakirwa bidasanzwe ndetse agasanga abafana bamwiteguye cyane kuko aho yataramiye hari huzuye ndetse na mbere yaho mu kwezi kwa Gatandatu yataramiye abakunzi be i Buruseri mu Bubiligi.

Mu cyumweru gishize ni bwo yakomeje guhamya ko ari uw’igikundiro aho ku wa 23 Kanama yataramiye i Kampala muri Uganda bikanyura benshi ndetse kuri ubu aho agiye gutaramira hamaze kuzura muri Mbarana University inn ground. Aho ageze hose yagiye yakiranwa urugwiro ndetse agahabwa uburinzi n’abamwitaho bihambaye kuko aho ageze usanga bamufata nk’umuntu wubashywe cyane.
Israel Mbonyi ni umuhanzi Nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho azwi mu ndirimbo nyinshi nziza zanyuze benshi haba mu zo yakoze ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda ,icyongereza ndetse n’igiswayili dore ko indirimbo yise Nina Siri yaciye agahigo ko kurebwa n’abarenga miliyoni mirongo (40M views) ku rubuga rwa Youtube mu mezi umunani gusa.

Uyu muramyi kandi yagiye agira amateka yo kuba ariwe muhanzi wa mbere bwa mbere wabashije kuzuza inzu mberabyombi y’imyidagaduro BK Arena mu bitaramo yagiye ahakorera ndetse abantu bakabura aho bajya ndetse abantu b’ingeri zose utagendeye ku idini kuko ni umusore mwiza kandi ukunditse.


