Ubwenge nibwo butuma tubaho ndetse n’impamvu tutanganya ubushobozi ni mu bwenge gusa bubigiramo uruhare runini. Iyo uvukiye mubakire ugira imitekerereza nk’iyabakire ndetse iyo wize neza bituma ugira ubwenge bwagutse. Gusa imitekerereze yawe niyo igena uko uzabaho ndetse naho ugana kabone niyo waba waravukiye ahantu heza cyangwa warize amashuri meza cyangwa ahenze.
Tugiye kurebera hamwe ingeso zimwe na zimwe zagufasha kwagura ubwenge bwawe ndetse bigakuza imitekerereze yawe
- Kwibaza kuri buri kintu cyose: Haba kubyo ugiye gukora, ibintu biri kubaho ndetse ntuzacogore kugira amatsiko ya buri kintu cyose ibyo birema ikintu kitwa criocity ndetse bituma umuntu agira umusemburo witwa Dopanine ukongerera ubushoboza budasanzwe kwiyumvisha ibintu cyangwa gusobanukirwa urujijo.
- Kugerageza kwiga ururimi rushya: Kabone niyo byaba bikugoye cyangwa ubona ntacyo bizakumarira gusa bituma ubwoko bwawe bugira ubushobozi bwo kwibuka bidasanzwe, mbese byagura ubwonko mu buryo utakiyumvisha. Ndetse abantu baba bazi indimi nyinshi uzasanga banafite imyitwarire idasanzwe muri rubanda nyamwishi.
- Ujye usoma/wige ibintu ibikugora kubyumva: Iyo ibintu bikugora cyangwa utabyumva neza ujye ubiha umwanya ndetse bizatuma ubwoba bugushiramo ube umuntu umaramaje mu guhangana n’impinduka izo arizo zose zaza mu buzima bwawe. Gutangira kwitoza ibyakunaniye bituma ubwonko bwawe bushirika ubute, ndetse bituma umenyera kutva ku izima igihe ubuzima buzaba bwanze.
- Itoze gushyira mu bikorwa buri kintu cyose wize: iyo witoje gushyira mu ngiro bituma ibyo uzi bidashira ndetse bikwagurira ubundi bumenyi. Ndetse ugomba kumenya neza ko ubwenge bubitse bubora, ugomba kwitoza gukoresha ikintu cyose wize ndetse byanze bikunze hari ahantu kiba gikenewe.
- Gukora siporo ihamye: mugihe umubiri wawe utawitaho ndetse imyaka yawe yo ku isi uba uri kuyigabanyiriza, ndetse siporo usibye gufasha umubiri wawe ahubwo igira uruhare rukomeye mu buryo bw’ibyiyumvo ndetse na stress ikagabanuka.
kurya neza: kurya ni nka essance y’umubiri ndetse iyo ufungura bikwiye bikurinda indwara zimwe na zimwe nko kureba ibicyezicyezi ndetse no gutwara n’ibiryo byo mu nganda ntibikwiye mugihe wifuza ubuzima bwiza.
- Gusinzira neza: mugihe utaruhura umubiri ku buryo budakwiye witege ko n’umusaruro wawe uzagabanuka ndetse bishobora kukuviramo indwara zikomeye cyane harimo ka stroke yo ku rwego rwo hejuru cyangwa kwibagirwa bya hato na hato.
7. Iga kwiha intego zishyize mugaciro: Uba ugomba kwiha intego ubona ko uzazigeraho koko ndetse n’uburyo bizagenda bikurikirana ukabyandika, ibyo bikurinda akajagari mu bwonko ndetse ukabasha kumenya gahunda zawe aho zigeze.
9. Guhora wigenzura: Mbere yo gushaka umwunganizi ndetse n’undi wakugira inama ni wowe ubwawe uba ugomba kwiganiriza. Ndetse menya ko icyakunaniye neza neza cyikanga nicyo byibuza wafatira umwanzuro ugishije inama.
- Ugomba kumara umwanya uri ahantu hatuje: hari imwe mu murimo akenshi idusaba guhora mu rusaku cyangwa mubantu benshi, biba byiza iyo ufashe akanya ukajya ahantu hatuje kugira ngo ugarure ibyiyumviro byawe bwite nta muntu ukuvangiye
11. Meditation : Bamwe bizera ko ari ibintu by’imyuka gusa mugihe uzamenya umumaro wayo nuko ikorwa uzayikunda ndabizi ndetse uzasanga ntacyo wayinganya.
-
Mental execrcising: Ni ukwiga uburyo bushya wakwirwanaho mugihe ugeze mu mimerere ronaka, bigukuzamo uburyo bwo kwirwanirira ndetse no kumenya uko wakivana mu mage cyane ko ibyisi bihora bihindagurika kabone niyo wabona umeze neza, gusa ntawumenya icyo ejo hamuhishiye.
13. Artisting:Ushobora kuba uri umuhanzi cyangwa umukinnyi, bisaba kubiha umwanya kugira ngo impano ubwayo yivugire cyangwa yigaragaze. Niba hari ikintu uzi neza ko ari ubugeni bwawe ugomba kugikuza bifasha ubwonko bwawe ndetse ibyo ubigeraho mu gihe ugikora kenshi kandi ukavumbura uburyo bushya bwo kugikoramo.
14. Ugomba kuganira ibiganiro byubaka: Kabone niyo waba uri gutebya cyangwa ubifata nko gusabana ibiganiro ugirana n’abandi hari ingaruka byanze bikunze bikuzanira muri wowe, kandi hari isura bikwambika bitewe naho ubivugira.
- Ugomba kumva ushaka gutandukana nuwo wahoze ejo: mugihe uhora unyotewe no guhindura imibereho yawe ndetse ukumva ushaka kugira intambwe utera umunsi kuwundi ibyo bituma wumva hari ikintu kibura kandi nibyo biranga umuntu wese ufite imitekerereze mizima.
Umwanditsi:BONHEUR Yves