Imbwa ikuze kurusha izindi ku Isi yujuje imyaka 31

October 3, 2025
1 min read

Imbwa ikomoka muri Portugal inafatwa nk’aho ariyo ikuze ku Isi yujuje imyaka 31, ikomeza guca aka gahigo yagezeho bwa mbere muri Gashyantare mu 2023.

Muri Gashyantare nibwo ‘Guinness World Records’ yatangaje ko iyi mbwa izwi ku izina rya Bobi ariyo ikuze cyane kurusha izindi ku Isi.

Ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi hateguwe igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’iyi mbwa, mu birori byabereye ahazwi nka Conqueiros mu Majyepfo ya Portugal.

Leonel Costa utunze iyi mbwa yavuze ko ibirori byo kwizihiza isabukuru yayo byitabiriwe n’abarenga 100, birangwa n’imihango n’ibirori bya gakondo byo muri aka gace.

Uyu mugabo yakomeje ashimangira ko kuva Bobi yaca agahigo ko kuba ariyo mbwa ikuze ku Isi, ikomeje gusurwa n’umubare munini w’abantu biganjemo abanyamakuru.

Nubwo iyi mbwa itakibasha kugenda no kureba neza, Leonel Costa yemeza ko nta kindi kibazo cy’ubuzima ifite, ari naho ahera yizera ko izabasha kumara indi myaka myinshi.
https://www.youtube.com/watch?v=8tft5JqpdYA&t=18s
IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Natandukanye na Diamond kubera ingeso ye yo kunca inyuma” – Wema Sepetu wabaye Miss wa Tanzania agakundana na Diamond yabuze ko ari we wamwanze

Next Story

Ibyishimo byamurenze nyuma yo gukanguka agasanga umukunzi we yamwambitse impeta

Latest from Uncategorized

Go toTop