Ifoto y’umupadiri wagiye kwifatanya n’abasilamu mu gusoza igisibo yavugishije abantu

October 3, 2025
1 min read

Uyu mu padiri yagaragaye mu Ifoto Ari kumwe naba isilamu ubwo bari mu gusoza igisibo cyabo, yagaragaye yambaye umwambaro w’abapari ndetse afatanya nabo gusenga.

Ibi byatangaje benshi dore ko bidasanzwe bimenyerewe ko idini catholica ryafatanya amasangesho n’idini rya isilamu.

Gusa kuri uyu mu padiri we yagaragaje ko byose bishoboka Kandi ko benshi bakwiye kumwigiraho dore ko we yateye intambwe y’ambere akajya gufatanya nabandi gusoza igisibo.

Ubwo yahageraga, yakiriwe neza nabakuru b’idini rya isilamu, dore ko bamwakiranye urugwiro ubonako bamwishimiye ndetse cyane.

Nyuma Gato baje gufatanya gusenga nkuko babigenza. Nyuma yaho bari bamaze kumwakirana urugwiro ndetse n’icyubahiro.Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babonye iyi foto, bakomeje kwishimira ndetse no gutangazwa n’ubutwari uyu mu padiri afite kubwo kujya kwifatanya n’abandi gusoza igisibo.

N’ubwo hatabura abatemera bamwe bagiye bavuga ko bidakwiye ko ngo yakoze ibintu bitemewe.

Ese koko birakwiye ko amadini akwiye kwishishanya Kandi Bose bizwi ko basenga Imana imwe!!??

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Ntabwo nigeze nishimira ko umukobwa wanjye akundana na Rayvanny” Kajala yatangaje ko yishimiye gutandukana kwa Paula na Rayvanny

Next Story

Impamvu mu bantu bapfa basinziriye abenshi bibabaho mu masaha yo mu rukerera

Latest from Uncategorized

Go toTop