DRC – Rwanda: Amerika yongeye gusubukura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro

October 3, 2025
by

Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arimo no guhashya umutwe wa FDLR yasubukuwe nk’uko byatangajwe na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika.

Ni inama ya Gatatu igizwe n’akanama gashinzwe gushyira mu bikorwa ayo masezerano karimo Leta ya Congo, Leta y’u Rwanda, Leta ya Qatar na Leta ya Togo nk’umuhuza wa Afurika Yunze Ubumwe [African Union].

Muri ayo masezerano kandi u Rwanda rusabwa gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho mu rwego rwo guhangana n’imvugo za bamwe mu bakuru b’Ibihugu bahamyaga ko bazakuraho Ubuyobozi buriho mu Rwanda bagashyiraho ubwabo ibintu byafashwe nko gushotorana.

Kugeza ubu , impande zombi zatangaje ko kandi ibiganiro n’ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano bigomba gutangira kuva ku wa 01 Ukwakira 2025.

Iyo komite yashimangiye akamaro ko gufasha Umuryango Mpuzamahanga wa Croix Rouge no kuwufasha kugera ku mfungwa, inasaba impande zombi kwirinda amagambo y’urwango kugira ngo inzira y’amahoro yashyizweho izatange umusaruro.

Leta ya Qatar nayo yagaragaje aho ibiganiro bigeze i Doha hagati ya Leta ya Congo n’umutwe AFC/M23. Yavuze ko hashyizweho amasezerano yo guhana imfungwa biyemeza gusubukura ibiganiro guhera tariki 6 Ukwakira 2025 ibintu byishimiwe nk’intambwe ikomeye iganisha ku mahoro.

Biteganyijwe ko inama ya kane y’Urwego ruyobora ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano izaba nyuma y’inama y’Urwego ruhuriweho rushinzwe umutekano iteganyijwe ku wa 21–22 Ukwakira.

Leta y’u Rwanda, Leta ya Congo bagaragaje ko bishimiye abahuza barimo Leta ya Amerika, Qatar , AU na Angola ku bwo gufasha mu gushakira amahoro Afurika Yunze Ubumwe.

Amasezerano yasinyiwe i Washington ku wa 27 Kamena agamije gushimangira amahoro arambye mu Burasirazuba bwa DRC no gukomeza ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Kinshasa na Kigali, cyane cyane mu guhashya umutwe wa FDLR no kugenda havanwaho ibyemezo by’ubwirinzi byashyizweho n’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugore yabyaye umwana mu mazina ye yongeramo na UCI

Next Story

P Diddy yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 n’amezi 2 umuryango we uvuga ko uzajurira

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop