Marijoze utunyamaswa dufite umwihariko wo gutinywa na benshi bitewe n’uburyo dusa ndetse n’uko tubayeho. Utu dusimba dufite umwihariko wo gukunda gutura mu nzu za bantu cyangwa ahandi hantu hubatse, ndetse tugakunda gutura mu nkuta z’inzu. Kutubona bitera bamwe ubwoba, ariko hari uburyo bwinshi bwo kubyirinda no kubirwanya kugira ngo bitakubangamira.
1. Gukunda gukora isuku cyane, no mu nkuta z’inzu : Ikintu cya mbere kigomba kwitabwaho ni isuku y’aho uba cyangwa ukorera. Marijoze zikunda ahantu hari umwanda kandi hari ibikoresho byinshi bibika umukungugu. Ugomba kugabanya ibikoresho utagikoresha kandi ugakora isuku aho ushoboye hose. Kugumana isuku bizatuma marijoze zibura aho zihisha.
2. Gutera imiti yica udusimba : Hari imiti myinshi yica Marijoze. Iyo miti irahari ku masoko hose cyane aho bacuruza ibikoresho by’inyongeramusaruro.
3. Kugabanya ibyo zirya : Marijoze zikunda kuba ahantu zibona ibyo kurya, nk’udusimba (ibinyenzi, imibu, n’utundi dusimba) , ibyo kurya byatawe hasi n’ibindi. Rero ushobora kwifashisha iyo miti yica udisimba kuba warwanya ibinyenzi n’imibu mu nzu yawe kugirango ibyo kurya bya marijoze bigabanuke. Ndetse ukirinda kumena ibiryo cyane igihe uri gufungura.
4. Gukunda gufunga amadirishya n’inzuge kenshi: Marijoze zinjira mu nzu mu buryo butandukanye, harimo no guca mu madirishya n’ahandi hafunguye ku nzu. Ni byiza gufunga neza amadirishya n’ibyanzu byose kugira ngo ukumire marijoze kwinjira mu nzu.
5. Gusana Ibice by’Inzu byangiritse : Marijoze zikunda guca ahandi hashobora kuba hari imyenge. Ni ingenzi gusana ibice byose by’inzu byangiritse, nk’inkuta, ibisenge, n’ahandi hose marijoze zishobora kwihisha. Ibi bizatuma ugira umutekano mu rugo rwawe.
Kubahiriza izi nama bizatuma wirinda marijoze kandi ugira umutekano usesuye mu rugo rwawe cyangwa ku biro. Kwita ku isuku, gufunga neza ibice by’inzu, no gukoresha ibikoresho by’ibanze nk’ibimera bihumura nabi kuri marijoze ni bimwe mu bisubizo byagufasha gukemura iki kibazo burundu.