Umuhanzi wo muri Tanzania wamamaye nka Diamond Platinumz , yifatiye kugakanu abagore bihinduranya uko batari , bakibagish kugira ngo bakunde babahe uburanga batigeze bavukana.Uyu mugabo yagurutse kuri Hamisa Mobetto , Zari Hassan na Tanasha Donna bahisemo kujya kwihinduranya imibiri yabo.
Uyu muyobozi wa WCB Wasafi, wamamaye mu ndirimbo nyinshi yashyize hanze amashusho arimo umuhanzi Micheal Jackson aho uyu muhanzi yahakanaga ibyo kwihinduranya umubiri cyangwa kwibagisha kugira ngo ase neza.Muhandi ibisobanuro cyangwa ‘Caption’ Diamond Platinumz yagize ati:” Abagore bibagisha ariko bagira nk’aho ari abanyabo (Natural Women).
Aba bagore uko ari batatu twagarutseho haraguru babyaranye na Diamond Platinumz, ariho Hamisa Mobetto, Tanasha Donna na Zari Hassan, bose bagiye biyemerera ko hari uburyo babigenje kugira ngo bagire umubiri uteye neza.
Zari wiyongereye mu gihe cya Lockdown nkuko ikinyamakuru cyo muri Tanzania dukesha iyi nkuru kibivuga , yavuze ko uko angana bifite ahandi byaturutse .Uyu mugore yavuze ko kwibagisha ari ibintu bisanzwe bityo ko abantu badakwiriye kwihutira kumucira imanza.Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wamamaye muri Tanzia Zari yavuze ko yahisemo kujya munsi y’igisu no gukoresha J Plasma Liposuction, kugira ngo uruhu rwe ruse neza cyane.
Aati:”Ntabwo mushobora gukora ahubwo icyanyu ni ukwirirwa munyandika mubinyamakuru byanyu.Sinzi impamvu abantu birirwa bavuga ngo Plastic Surgery n’ibindi , kuko ntamuntu wigeze abifata ngo abishyire kumubiri wanyu.Njye nagize umubyibuho kuko numvaga ko ari ngombwa ko nkugira”.
Tanasha nawe yigeze agaragaza ko adashimishijwe n’imitere y’umubiri we mu mwaka wa 2021, yabaye urwamenyo abantu si ukumuvuga karahava.Uyu mugore ngo ni umwe mubishyuye akayabo kugira ngo bihindure.
Undi mugore wabyaranye na Diamond Platinumz ni Mobetto, uyu mugore yashoye mu kwibagisha kugira ngo ase neza.Mu miganiro aherutse gutanga , Mobetto, yagaragaje ko ibi aribyo bikorwa cyane n’ibyamamare muri Amerika.Uyu wahize akundana na Diamond Platinumz, yarabihamije.
Undi mugore bivugwa yibagishije yarigeze gukundana na Diamond Platinumz ni Wema Sepetu mu mwaka wa 2018.