Breaking News: Ikipe ya Bayern Munich igiye kugirana amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza Visit Rwandaazarangira muri 2028

October 3, 2025
1 min read

Visit Rwanda igiye gusinyana amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Bayern Munich kugira iyi kipe ijye  yamamaza u Rwanda muri Burasirazuba , Muri Afurika yo hagati no muri Afurika y’Epfo kugeza mu 2028.

Muri aya masezerano, ikipe ya Bayern Munich izashyira ibirango bya Visit Rwanda muri Stade Alliaz Arena , ndetse n’aho abafana bicara.Nkuko ikinyamakuru Amp.footyheadlines.com, kibitangaza , aya masezeramo n’u Rwanda, azamara imyaka 5 dore ko azatangira muri uyu mwaka wa 2023 akagera mu mwaka wa 2028.

Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza , amafaranga u Rwanda ruzatanga ntabwi yatangajwe , gusa bivugwa ko ari hagati ya Million 5 z’amayero mu gihe cy’umwaka.Aya masezerano azibanda cyane ku iterambere ry’umupira w’amaguru.

Biteganijwe ko aya masezerano kandi azagira uruhare mu gufasha abatoza , abakobwa n’abahungu bafite impano mu mupira w’amaguru mu Rwanda.Aya masezerano kandi azatuma habaho korohereza abashoramari b’Abanyarwanda mu Gihugu cya ‘Germany’ aho iyi kipe ibarizwa ndetse ku isi yose.

Ikipe ya Bayern Munich kandi izakorana byahafi na Minisiteri ya Siporo FERWAFA hagamijwe guteza imbere umupira wo mu Rwanda.Mu mwaka wa 2022, Ikipe ya Bayern Munich yari ifite abaterankunga n’abafatanyabikorwa bagera ku 9 , u Rwanda rubaye urwa 10 mubafatanyabikorwa bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Indirimbo yaramamaye none batangiye kwitana ba mwana ! Element na Ross Kana baririmbye Fou de Toi batangiye gusubiranamo buri wese yita iye

Next Story

Dr Kizza Blair yabujije abantu kujya baterera akabariro mu bwiherero avuga ko ari bibi cyane

Latest from Uncategorized

Go toTop