“Biravugwa ko Ubukene bumwugarije” Bite bya Man Martin Ukubise umwaka nta Ndirimbo!.

October 3, 2025
by

Umuhanzi akaba n’umwanditsi wamenyekanye nka Man Martin,hakomeje kwibazwa n’abatari bacye bakunda inganzo ye niba hari ikimuhugije cyangwa niba koko ubushobozi bugenda bwanga kuko umwaka wirenze nta Gikorwa( indirimbo) ashyira hanze, kuko aheruka indirimbo Taliki 16/12/2022.(NOMADE)

Mu minsi ishije nibwo humvikanye amakuru ashyira ku Gitutu abahanzi bakunzwe batagisohora indirimbo bari Amalon,The Ben n’abandi. Icyakora ntawigeze agaruka kuri Man Martin Umuhanzi w’umuhanga ku rwego Mpuzamahanga kandi nawe ari mubatacyumvikana nk’uko byahoze.

Amakuru dukurura avuga ko Man Martin amikora agenda aba macye biri mu mpamvu zituma atagikorana umurava nk’uko byahoze mbere.

K’umurongo wa telephone twagerageje guhamagara Man Martin ngo tumenye niba ari akaruhuko yihaye cyangwa niba ari ikibazo cy’ubukungu gikomeje kumukoma mu nkokora  ngo adaha ibyishimo abanyarwanda nk’uko yabihoranye , ariko nimero ntiyacamo.

 

Ni kenshi umuhanzi cyangwa undi muntu uzwi aburirwa irengero bucece ,abantu bakagirango ni ibisanzwe nyamara ari igihombo ku bakunzi b’ibikorwa bye no ku banyarwanda muri rusange!!.

Benshi banavuga ko ubushobozi bukendera iyo umuhanzi ashora  imari nyamara  ntaho akura ngo asubize aho yakuye bifitanye isano no kudahabwa akazi na ba rwiyemeza mirimo cyangwa ku kudatumirwa mu bitaramo.

Reba Nomade indirimbo ya Man Martin!.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Rayvanny na Harmonize bashyize urwango hasi bakorana indirimbo – YUMVE

Next Story

Amateka y’icyamamare Usher Raymond kuva 2004 kugeza 2022

Latest from Uncategorized

Go toTop