Babwiranye amagambo y’urukundo ! Michelle Obama na Barack Obama bizihije isabukuru y’imyaka 31 bamaze barushinze

October 3, 2025
1 min read

Barack Obama yifatanyije n’umugore we Michelle Obama mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 31  bamaze barushinze  babwirana amagambo y’urukundo.

 

Mu butumwa  bwari bumaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 10 kurubuga rwa X ubwo twakoraga iyi nkuru , Back Obama , yakoresheje ifoto ye n’umugore we Michelle Obama , bahagaze ahantu heza harambutse bafatanye ndetse bari no guseka.Muri iyi foto yabagaragaje nk’abantu basanzwe rwose, yarengejweho amagambo adasanzwe Obama yabwiraga umugore we.

 

 

Barack Obama yagize ati:”Isabukuru nziza y’igihe tumaranye mukundwa Michelle Obama.Uri umuhanga , Ugira ubupfura , Uranshimisha , ndetse uri mwiza cyane kandi ndi umunyamahirwe kukwita uwanjye”.

 

 

Nyuma y’ubu butumwa bw’umutware, Michelle Obama nawe yanyuze kuri Konti ye ya X agira ati:”Imyaka 31 ndetse n’ubuzima bwose turi kumwe, Nkunda guca mu buzima ndi kumwe na we iruhande rwanjye Barack Obama. Isabukuru nziza y’imyaka tumaranye urukundo”.

 

 

Aba bombi bakomeje kuba isomo kubakundana ndetse no kurungano rwabo.Barack Obama yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Bishobora kubabaza umwana uri munda ! Umukobwa utwite yababaje ababyeyi ubwo yisonzeshaga cyane akamera nk’udatwite bavuga ko ashobora kwica umwana

Next Story

Ni nk’Akamalayika ! Dore amafoto agaragaza ubuhanga bw’umwana ukiri muto uhogoza benshi kumuhanda bagakora mu mufuka kubera impano ye go gucuranga

Latest from Uncategorized

Go toTop