advertising

Advertising

“Agiye adatashye ubukwe bw’umuhungu we na Miss Pamella” John Mbonimpa papa wa The Ben Yapfuye

5 months ago

“Agiye adatashye ubukwe bw’umuhungu we na Miss Pamella” John Mbonimpa papa wa The Ben Yapfuye.

 

Inkuru y’akababaro yamenyekanye mu gicuku cyo mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu ushyira kuwa gatandatu ivuga ko papa w’icyamamare mu muziki nyarwanda yitabye Imana.

Mbonimpa John Papa ubyara Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben yitabye Imana nta asa nuzize urupfu rutunguranye kuko inkuru dukesha Inyarwanda.com yaganiriye n’abaturanyi ba Se wa The Ben ,bavuze ko nta cyumweru cyari gishize arwaye.

https://youtu.be/YItVFzUjkKY

Bati : “Mbonimpa John (Papa wa The Ben) Yafashwe kucyumweru ajyanywa kwa Muganga ariko birango no yitabye Imana”.

Uyu mu byeyi apfuye mu gihe umuhungu we yiteguraga ku muha umukazana no kumwereka ibirori by’ubukwe kuko nyuma yuko The Ben na miss Uwicyeza Pamella basezeranye muri Leta bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo, amakuru yavugaga ko imyiteguro y’ubukwe yari irimbanije.

Benshi mubaba hafi y’iyi couple bavugaga ko The Ben yari kuzarongora Pamella mu mpere z’umwaka wa 2023.

Si The Ben Gusa Uri mu gahinda kuko na murumuna we Green P ababajwe no kubura Umubyeyi kuko umuraperi Green P na The Ben bava inda imwe.

Twihanganishe The Ben n’umuryango we !

Umwanditsi: Shalomi_wanyu

Author

Ads

ad

Previous Story

Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Zahabu’

Next Story

Diamond Platinumz yifatiye kugakanu Pasiteri Ezekiel Odero wamwise imashini itera inda

Latest from Uncategorized

Ikipe y’Amagaju yirukanye abatoza benshi

Ikipe ya Amagaju FC yafashe icyemezo gikomeye cyo gutandukana n’abatoza bose bayitozaga, nyuma y’igihe kinini bivugwa umusaruro nkene waranzwe n’imikino mibi. Iki cyemezo cyafashwe
Go toTop