advertising

Advertising

Abana 14 bari mu bwato barohamye muri Nyabarongo 11 baburirwa irengero

5 months ago

Abana 14 bo mu Karere ka Muhanga Umurenge wa Mushishiro baguye muri Nyabarongo harokorwamo 3 abandi 11 baburirwa irengero.

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga nibwo abana baguye muri Nyabarongo ubwo bari barimo kwikorera amategura bayavana mu Mudugudu wa Cyarubambire , Akagari ka Matyazo Umurenge wa Mushishiro bayambutsa hakurya y’umugezi.

 

Umwe mu baturage wahaye amakuru avuga ko aba bana bari bari kwambutswa n’umuntu ujya kuba mukuru bakoresheje ubwato bw’igiti gusa we ngo yarokotse mu gihe 3 bari babonetse abandi 11 baburirwa irengero.

 

Gilbert Mugabo , Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage yahamirije IGIHE iby’aya makuru avuga ko ubuyobozi buri kubikurikirana.

 

Ati:” Natwe twabyumvuse ariko Umuyobozi w’Akarere yagiye kureba , ubu niho ari.Nta makutu arenze ayo yari yamenyekana”.

 

Uyu muyobozi yemeje ko inzego z’Umutekano ziri gukurikirana iki kibazo.

Author

Ads

ad

Previous Story

“Umunsi yansomaga akanankora ku mabere niwo wabaye itangiriro ryo kwangirika ku buzima bwanjye “ ! Pascaline Yakebuye abakobwa

Next Story

Dore abakobwa basaba imbaraga nyinshi abasore kugira ngo babahindure bigendanye n’imico yabo

Latest from Uncategorized

Ikipe y’Amagaju yirukanye abatoza benshi

Ikipe ya Amagaju FC yafashe icyemezo gikomeye cyo gutandukana n’abatoza bose bayitozaga, nyuma y’igihe kinini bivugwa umusaruro nkene waranzwe n’imikino mibi. Iki cyemezo cyafashwe
Go toTop