Abakinnyi ba APR FC bahawe umukoro

October 3, 2025
by

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yasabye abakinnyi gukuba kabiri imbaraga bakoresheje i Kigali, ubwo bazaba bakiriwe na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura uzabera i Cairo ku Cyumweru.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kane, i Shyorongi, ubwo yaganirizaga abakinnyi abasanze aho APR FC isanzwe iba.

Mu butumwa yabahaye, Brig Gen Deo Rusanganwa yabashimiye ku mbaraga bakoresheje mu mukino wabereye i Kigali ku wa Gatatu nubwo batsinzwe na Pyramids FC ibitego 2-0.

Ati “Icyizere kirahari, ndakibona mu maso yanyu. Mukwiye gukuba kabiri imbaraga mwatanze hano i Kigali kugira ngo mukore ibirushijeho.”

Yibukije abakinnyi ko kumvira amabwiriza y’abatoza ari ingenzi kuko ari bo babasha kureba aho intsinzi ishobora kuva, abashishikariza gukomeza gukurikiza inama z’abatoza kugira ngo bashyire igitutu ku ikipe bahanganye.

Ati “Iyo mukurikije inama z’umutoza, bituma ikipe duhanganye igira igitutu. Mwarabibonye ko abakinnyi mwabahangayikishije mu kibuga, na hariya birashoboka cyane.”

APR FC yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo ku wa Gatanu, yerekeza i Cairo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Amateka ya Diego Jota wahoze akinira Liverpool

Next Story

Umusore yimanitse mu mugozi nyuma yo gukinishwa n’umwarimu we wamubwiraga ko atazasoza Kaminuza !

Latest from Imikino

Go toTop