Rubavu: Ku bufatanye n’umushinga VCRP abaturage borojwe inka

September 12, 2025
1 min read

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ya Mudenge na Nyakiliba , borojwe inka zigera kuri 40 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda kubufatanye na VCRP , akaba ari igikorwa cyabaye ku wa 12 Nzeri 2025.

Abaturage bo mu Mirenge ya Cyanzarwe, Mudende ndetse na  Nyakiliba barishimira inka 40 borojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri gahunda ya Girinka. Abaturage ba Cyanzarwe bahawe inka 14, Nyakiliba 13 Mudende 13 ngo zibafashe kwiteza imbere no kwikura mu bukene.

Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Rubavu Mulindwa Prosper wari mu Murenge wa Nyakiliba yabwiye aba baturage ko inka bahawe ari ubutunzi n’isooko y’iterambere ry’imiryango yabo, abasaba kuzitaho, kuzigaburira, kuzikingiza no kuzicungira umutekano, kugira ngo zigire umumaro w’igihe kirambye.

Ku rundi ruhande kandi mu Murenge wa Mudenge, Umuyoboziw’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nzabonimpa Deogratias yasabye abahawe inka kuzibyaza umusaruro mu mukamo wazo, ifumbire abibutsa ko inka ari ishingiro ry’ubukire ko bakwiye kuzirikana kwitura uwabagabiye, bitura mugenzi wabo.

Bamwe mu baturage bazihawe bagaragaje ko batewe ishema nazo ndetse ko zigiye kubafasha gukomeza kwiteza imbere bagaragaza ko ubuhinzi bwabo bwari bwaradindiye ariko ko bugiye kuzahuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Next Story

Kazungu Denis yakatiwe gufungwa burundu

Latest from Uncategorized

Go toTop