Wednesday, July 3Kwamamaza : 0783450859
Shadow

Sobanukirwa ! Dore inzozi zikunda kurotwa n’abantu cyane n’icyo zisobanuye

Hari ubwo abantu batandukanye barota inzozi ariko ntibabashe kumenya icyo zishatse kuvuga.Muri iyi nkuru tugiye kubasobanurira iz’ingenzi.Niba nawe hari izo warose ntusobanukirwe , uzitwandikire ahatangirwa ibitekerezo.

 

Inzozi ni kimwe mu bice bigize ijoro kuri buri wese.Iyo ubyutse kenshi hari ubwo uratira uwo mu ryamye hamwe ko waroze wuriye indege cyangwa wageze ku bindi bintu byiza, akagusaba kubisengera na cyane ko biba biri mubyo uhora utekereza kuzageraho.

 

Uretse kurota neza kandi hari ubwo urota waguye mu byago, ukarotorera uwo muri kumwe akakubwira ko ntabyo azi ariko aguhumuriza.Abahanga bavuga ko ubusobanuro bw’inzozi zimwe na zimwe , bufite umubare ku % ku buryo uwaroze aramutse amenye icyo bisobanuye ashobora kugira icyizere cyangwa akabihuza n’ibimaze agahe gato bimubayeho ari nayo mpamvu tugiye kugaruka kuri zimwe mu nzozi n’icyo zisobanuye.

 

1.Kurota bari kukwirukaho.

Kurota urimo kwirukangwaho n’umuntu / abantu , uzi cyangwa utazi bitera ubwoba cyane kandi benshi bakunze kubirota cyane.Ikinyamakuru cyitwa Timesnownews gitangaza ko izi nzozi zisobanuye ko hari ikintu runaka uba urimo gushaka guhunga mu buzima bwawe.Uwitwa ‘Tony Crisp’  wanditse inkoranyamagambo yitwa Dream Dictionary, yavuze ko kurota bari kukwirukaho bishatse gusobanura ko hari ibiguteye ubwoba uri guhunga cyangwa ibyo udashaka gukora.

 

Bavuga ko niba ari inyamaswa irimo ku kwirukaho munzozi , bisobanuye ko hari umujinya ufite ariko udashaka ko ugutwara , uri guhunga impano yawe, cyangwa andi marangamutima ushobora kuba udashaka kwerekana.Mu gihe uri ku kwirukaho utamuzi, nabyo bishatse kuvuga ko hari ibyo mu bwana bwawe uri guhunga cyangwa ukaba warigeze kurwara ‘Trauma’ kubera ibya kubayeho.Kurota bari ku kwirukaho bisobanuye ko urimo gutinya urukundo.

 

2.Kurota wambaye ubusa mu bantu.

Ese wigeze urota ubu bwoko bw’inzozi uri mu bantu haba ku ishuri , mu isoko ,mu birori by’isabukuru n’ahandi ariko wambaye ubusa ?. Kurota wambaye ubusa birababaza ndetse biba biteye ubwoba kuko uba utekereza ko abantu babonye uko uteye.Abahanga bavuga ko kurota wambaye ubusa bisobanuye ko urimo kugerageza guhisha ibibi wakoze [Ubusambanyi], cyangwa ukaba ugerageza kwerekanako uri intungane.

 

3.Kurota uri gupfa / wapfuye.

Benshi barota bo bapfuye cyangwa abo bakunda bapfuye.Izi nzozi ngo ziterwa n’umunaniro wa nyiri kuzirota.Kurota uwo muziranye yapfuye cyangwa wowe wapfuye , abahanga bemeza ko bisobanuye urugendo rutunguranye uzakora cyangwa we azakora.

 

4.Kurota uri guhanuka.

Kurota uri guhanuka mu kirere byo birasanzwe cyane.Ibi bishatse gusobanura ko utinya ubuzima cyane cyangwa ibyo ukora bikaba biri kwanga.Hari abavuga ko [Myth], kurota uri kungwa ugahanuka ukikubita hasi, bisobanuye ko ushobora gupfa mu gihe cya vuba.Kurota uri guhanuka kenshi byakunze gusobanurwa nko hari ibitari kugenda neza muri wowe.

 

5.Kurota uri kuguruka.

Kurota uri kuguruka bishobora gusobanura ko uri mu bihe byawe byo kwigenga,wiyobora cyangwa bikaba bisobanuye ko uri gushaka guhunga ukuri guhari.

6.Kurota uwo mukundana ari kuguca inyuma.

Izi nzozi zirababaza cyane.Benshi batekereza ko ari ukuri ariko nyamara ntabwo biba ari byo.Kurota uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana ari kuguca inyuma , bisobanuye ko ufite ikibazo cyo kwizera uwo mubana cyangwa mukundana.

 

7.Kurota uri gukuka amenyo /Iryinyo.

Kurota uri gukuka amenyo , bisobanuye ko ushobora kuba uri kurwana no kwiyitaho ugira ngo abantu bakubone neza cyane.

 

8.Kurota utwite.

Abahanga bemeza ko kurota utwite bisobanuye ko ushobora kuba utiteguye kubyara kuko uba ubona igihe kitaragera.