Saturday, July 6Kwamamaza : 0783450859
Shadow

Indirimbo ya Rema yakoze amateka atazibagirana

Indirimbo ya Rema yise ‘Calm Down’ hibazwa igihe izarangiriza guca uduhigo  dutandukanye  muri muzika y’Isi , dore ko kugeza ubu iyi ndirimbo y’umwana w’imyaka 24 y’amavuko, ariyo ndirimbo yacuranzwe cyane muri Amerika.

Iyi ndirimbo ‘Calm Down’ yaciye agahigo ko kuba indirimbo yacuranzwe cyane mu mateka y’indirimbo za AfroBeats ku Isi.Cal Down , yumviswe n’abarenga ‘Bilion’ ku rubuga rwa Billboard nk’uko ‘Chart Data’ babitangaje banyuze kuri X , bagira bati:”Indirimbo ya Rema Calm Down yabaye indirimbo  ya mbere mu mateka ya AfroBeats ku Isi yumvwa n’barenga Biliyoni muri Amerika”.

Iyi ndirimbo ya Rema, yaherukaga kugirwa indirimbo nziza y’ibihe byose muri Afurika.

Urubuga rwa Billboard, rutangaza impamvu iyi ndirimbo iyoboye izindi , bagize bati:”Iyi ni indirimbo ihagama mu mitima y’abayumva no mu ntekerezo ikabatera guhora bagaruka kuyumva inshuro nyinshi”.

Iyi ndirimbo ‘Calm Down’ yasohotse muri 2022 isohoka ku muzingo wa Rema yise ‘Off Rave and Roses’.

Nyuma yo gushyira hanze iyi indirimbo ‘Divine Ikubor’ [Rema] , yahise afatanya na Selena Gomez basubiranamo iyi ndirimbo [Remix], nayo ica uduhigo tutabarika by’umwihariko kuri Spotify.

Niyo yabaye indirimbo ya Mbere y’Umuhanzi wo muri Afurika yamaze umwaka wose kuri Billboard Hot 100 iri ku mwanya wa Gatatu , igirwa indirimbo yo mu njyana ya AfroBeats yumviswe cyane.

Remix ya ‘Calm Down’ Rema yasubiranyemo na Selena Gomez, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 894 ikaba ariyo indirimbo ya Mbere muri Nigeria imaze kurebwa cyane kuri YouTube mu bahanzi bo muri iki gihugu.

Iyi ndirimbo yashyize Rema w’imyaka 24 , ku rwego rumwe rw’abandi bahanzi baririmba ‘AfroBeats’ muri Nigeria barimo Burna Boy, Wizkid na Davido , n’ubwo hari n’abadatinya kuvuga ko iyi ndirimbo yatumye abarusha urwego.

Rema avuga ko afite ubwoko bwe bwa AfroBeats yose ‘Afrorave’.