Advertising

Fatakumavuta yanze kuburana

10/31/24 13:1 PM

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza.

Ibi byanashimangiwe n’umwunganizi we , nawe wavuze ko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza , basaba urubanza rwasubika bakiga Dosiye bakazagaruka ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha biteguye kuburana na cyane ko ngo ibyaha umukiriya we ashinjwa byagiye bihinduka.

Ubushinjacyaha bwavuze koi zo zitaba impamvu zumvikana zatuma Sengabo Jean Bosco yanga kuburana ahubwo ko bakwihuza na Dosiye bakaburana nyuma y’abandi.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwanzuye ko Urubanza rwa Fatakumavuta ruzasubukurwa ku wa Kabiri w’Icyumweru gitaha.

Mu byaha Fatakumavuta aregwa harimo kunywa urumogi rurengeje urugero ndetse ko iki cyaha cyahise cyiyongera ku bindi byaha yari akurikiranyweho birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu , kubuza abantu amahwemo no gutukana mu ruhame.

Yafunzwe ku wa 18 Ukwira 2024 nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, buvuze ko bwamwihanangirije inshuro nyinshi ndetse agirwa inama ariko agahitamo kwinangira.

Previous Story

‘Postpartum Depression’ indwara itera umubyeyi kwanga umwana

Next Story

Miss Nshuti Divine Muheto yasabiwe igifungo cy’umwaka n’amezi 8

Latest from Imyidagaduro

Go toTop