Imvura nyinshi idasanzwe yibasiye ibice byinshi bya Kenya mu byumweru bishize, ikaba yarateje imyuzure ikaze cyane imaze guhitana nibura abantu 81 muri uku kwezi, nk’uko abayobozi babitangaje ku Cyumweru. Umurwa mukuru, Nairobi, ni wo wibasiwe cyane kurusha ahandi.
Mu burengerazuba bw’iki gihugu, abaturage bagaragaye bambuka amazi menshi cyane bitwaje ibyabo ku mitwe, abandi bahungishwa bifashishije amato yuzuye abantu benshi.
Mu karere ka Kisumu, imyuzure ikaze yageze muri aka gace yangiza hegitari zigera b1,200 z’ubuhinzi ndetse itwara imyaka yari ihahinze hasigara ari ku gasi.
Imiryango irenga 3,000 yamaze kuva mu byayo mu gace ka Nyakach, aho bamwe bahungiye mu bigo umunani byateganyirijwe kwakira abavuye mu byuabo. Amazi y’uruzi rwa Mirui niyo akomeje kuzamuka cyane ndetse hari ubwoba ko ashobora
Abayobozi batangaje ko mu mujyi wa Nairobi ari ho hamaze kugaragara umubare munini w’abapfuye, aho abantu 37 bamaze kuhasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Muchiri Nyaga, yavuze ko “umubare w’abamaze gupfa ugeze kuri 81.”
Yongeyeho ko imyuzure yatumye imiryango igera kuri 2,690 iva mu byayo, ndetse ko yangije byinshi mu bikorwaremezo.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, abayobozi basabye abaturage batuye mu duce dukennye twa hafi y’urugomero rwa Nairobi kuhava byihuse, bitewe n’uko amazi yari yiyongereye yashoboraga gusenya urugomero. Icyakora, kugeza ubu ntirurameneka, nubwo imvura iteganyijwe gukomeza kugeza ku wa Kabiri.
Abahanga mu by’ikirere bavuga ko imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibikorwa by’abantu ari byo biri ku isonga mu guteza ibiza nk’imvura nyinshi n’amapfa. Ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka 20 ishize, akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kagenda kibasirwa kenshi n’imvura idasanzwe n’amapfa akabije.