Ihagarikwa rya internet mu Uburusiya ryateye impungenge ko hashobora kuba hari ingamba zikomeye zo kugenzura itumanaho mu buryo budasanzwe, ndetse bamwe batangiye gukeka ko ryaba rifitanye isano n’ubwoba bwa Perezida Vladimir Putin ku mutekano we bwite.
Kuva ku wa 5 Werurwe, habanje kugaragara ikibazo cyo kubura internet mu duce tumwe two mu nkengero za Moscow, nyuma bigera no mu mujyi wose. Ibi byatumye imbuga nyinshi zo hanze, porogaramu za taxi n’izo gutanga serivisi zitandukanye zirimo n’iza leta zidashobora gukoreshwa neza.
Uku guhungabana kwaje no kugaragara mu mujyi wa kabiri ukomeye mu Burusiya, Saint Petersburg ku cyumweru taliki 22 werurwe. Mbere, ibiro bya Perezida, Kremlin, byari byasobanuye ko ibi bibazo biterwa n’ingamba zo kwirinda indege zitagira abapilote zo muri Ukraine zishingira ku itumanaho ryo mu kirere.
Icyakora, iri hungabana rya internet ryahuriranye n’amakuru yatangajwe n’abanditsi bashyigikiye Kremlin avuga ko umutekano wa Putin wongerewe cyane aho atuye i i Sochi mu mujyi wa Moscow ndetse no muri Kremlin ubwayo.
Amakuru yatanzwe n’umwe mu bakozi b’inzego z’umutekano w’u Burusiya, yabwiwe umuyoboro wa Telegram witwa INSIDER-T, yavuze ko Putin ashobora kuba ahanganye n’ikibazo cy’umutekano imbere mu gihugu, harimo umugambi wo gushyira uburozi mu mashuka aryamamo cyangwa gushyira igisasu ahantu ashobora kujya.
Nubwo ayo makuru ataremezwa, ikinyamakuru cyigenga cyandika mu Kirusiya, Agentsvo, cyatangaje kuri Telegram ko Putin yagabanyije cyane ibikorwa bye byo kwiyereka abaturage nyuma y’uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, yiciwe.
Khamenei yiciwe mu gitero cy’indege cyagabwe ku rugo rwe i Tehran ku wa 28 Gashyantare, aho bivugwa ko mbere y’icyo gitero, ibikorwa bye byari byarakurikiranwe hifashishijwe kamera zo mu mihanda zari zarinjiriwe.
Iki kinyamakuru cyavuze ko kuva ku wa 9 Werurwe, hashize iminsi icyenda Perezida Putin atagaragara mu ruhame, bikaba ari kimwe mu bihe birebire byabayeho uyu mwaka atagaragara mu ruhame. Iki kinyamakuru cyongeyeho ko inama nyinshi akora ziri gukorwa hifashishijwe iyakure(online), ndetse amashusho amugaragaza ashobora kuba aba yarafashwe mbere.
Andrey Pinchuk, wahoze ari Minisitiri w’Umutekano wa Leta mu gace ka Donetsk yiyomoye kuri Ukraine, nawe yavuze ko iri fungwa rya internet rifitanye isano n’intambara yo muri Iran.
Umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya, Dmitry Gudkov, yavuze kuri Telegram ko Kremlin yatewe impungenge n’uburyo inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel zashoboye gukurikirana Khamenei bakoresheje.