advertising

Advertising

Formula 1 Yasubitse isiganwa ryagombaga kuzabera muri Bahrain na Saudi Arabia Kubera Intambara ikomeje gukaza umurego mu gace ibyo bihugu birimo

by March 15, 2026
4 hours ago

Irushanwa rikomeye ryo gusiganwa ku ma modoka ku isi rya Formula One ryatangaje ko amarushanwa yari ateganyijwe muri Bahrain no muri Saudi Arabia muri Mata 2026 atazaba kubera impungenge z’umutekano zatewe n’intambara iri hagati ya Iran na Amerika ndetse na Israel.

Abategura Formula 1 bafatanyije n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino yo gusiganwa ku modoka (FIA), bavuze ko umutekano w’abakinnyi n’abandi bose babigiramo uruhare ari wo wahawe agaciro mbere ya byose.

Ni itangazo rigira riti: “Kubera uko ibintu bihagaze mu Burasirazuba bwo Hagati, amarushanwa ya Bahrain na Saudi Arabia ntazaba muri Mata. Nubwo harebwe ubundi buryo butandukanye, byemejwe ko nta yandi marushanwa azasimbura ayo muri uko kwezi.”

Isiganwa rya Bahrain Grand Prix ryari riteganyijwe ku wa 12 Mata 2026, mu gihe irya Saudi Arabian Grand Prix ryari kuzabera mu mujyi wa Jeddah ku wa 19 Mata.

Umuyobozi mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, yavuze ko nubwo byari icyemezo gikomeye gufata, ari cyo cyari gikwiye bitewe n’uko umutekano mu karere utifashe neza.

Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, na we yavuze ko iri shyirahamwe rihora rishyira imbere umutekano n’ubuzima bw’abitabira iri rushanwa.

Nubwo aya marushanwa atazaba muri Mata, FIA na Formula 1 ntibyahise bitangaza ko yasubitswe burundu cyangwa ko ashobora kwimurirwa ku yindi tariki muri uyu mwaka.

Gukuraho aya marushanwa bizatuma haba icyuho cy’ibyumweru bitanu hagati ya Japanese Grand Prix izaba ku wa 29 Werurwe n’isiganwa rikurikira rya Miami Grand Prix riteganyijwe ku wa 3 Gicurasi.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umuriro wongeye kubura kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wahuzaga APR FC na Musanze FC

Latest from Imikino

Go toTop