advertising

Advertising

Umuriro wongeye kubura kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wahuzaga APR FC na Musanze FC

by March 15, 2026
4 hours ago

Mu mukino wahuzaga APR FC na Musanze FC kuwa 6 taliki 14 Werurwe 2026, Amashanyarazi yongeye kugira ikibazo muri Kigali Pelé Stadium aho yazimye igihe kigera ku minota 20.

Mu gihe APR FC yiteguraga guhana ikosa ryari ryakorewe Memel Dao ku munota wa 27, Kigali Pelé Stadium yongeye kubura umuriro, amatara arazima buri wese agwa mu kantu hibazwa ibibaye.

Ni amatara yazimye mu gihe iki kibuga cyari cyarahagaritswe ku kwakira imikino ya nijoro, kuko yarimo itunganywa mu buryo bwose harimo gukosora ibibazo by’amashanyarazi, amarangi n’ibindi.

Iy Kigali Pelé Stadium  kandi biteganyijwe ko izaberaho imikino ibiri yo mu Itsinda B ry’irushanwa rya gicuti ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ari yo FIFA Series 2026.

Tariki ya 26 Werurwe, Aruba izakina na Macau, saa Saba n’Igice, naho Tanzania ikine na Liechtenstein, saa Kumi n’Igice.

Iyi stade iberaho imikino myinshi Mujyi wa Kigali yaba iya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, yaherukaga gukinirwaho umukino wo mu masaha y’umugoroba ku wa 8 Gashyantare, ubwo Police FC yatsindwaga na AS Kigali igitego 1-0, ariko na bwo amashanyarazi akagira ibibazo.

Author

Ads

ad

Previous Story

Trump yanze ibiganiro, Iran isezeranya ko igiye kwihorera bikaze: ibigezweho mu ntambara Iran ihanganyemo na Israel na Amerika

Next Story

Formula 1 Yasubitse isiganwa ryagombaga kuzabera muri Bahrain na Saudi Arabia Kubera Intambara ikomeje gukaza umurego mu gace ibyo bihugu birimo

Latest from Imikino

Go toTop