Abana bavutse mu mwaka wa 2026bamaze guhabwa izina Generation Sigma, ibi byakozwe hakurikijwe uburyo busanzwe bwo kwita amatsinda y’ibisekuru by’abantu bitewe n’igihe bavukiye.
Nyuma ya Generation Z, igizwe n’abavutse hagati ya 1997 na 2012, hakurikiyeho Generation Alpha, igizwe n’abavutse hagati ya 2013 na 2025. Abana bavutse kuva muri uyu mwaka wa 2026 bo bazabarizwa mu cyiragano cyiswe Generation Sigma.
Iri zina rikomoka ku nyuguti zo mu rurimi rw’Ikigereki, uburyo bwatangiye gukoreshwa kuva hatangira kwitwa Generation Alpha. Abashakashatsi n’abasesenguzi mu by’imibereho y’abantu bakoresha aya mazina kugira ngo basesengure imyitwarire, imikoreshereze y’ikoranabuhanga, uburezi n’ubukungu ku bantu bavukiye mu gihe kimwe.
Abana bavutse guhera mu 2026 bazakurira mu isi irimo ikoranabuhanga rigezweho cyane, cyane cyane irimo ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’impinduka ku isoko ry’imirimo. Nk’abagize Generation Alpha, na bo biteganyijwe ko bazamenyera gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga hakiri kare, birimo mudasobwa, telefoni zigezweho ndetse n’uburyo bwo kwiga hakoreshejwe interineti.
Abahanga bavuga ko uko bazakura bishobora kuzibanda cyane ku kubungabunga ibidukikije, kwita ku buzima bwo mu mutwe ndetse no kurushaho guhuza isi binyuze mu ikoranabuhanga.
Icyakora, abasesenguzi bagaragaza ko aya mazina y’ibisekuru adasobanura imiterere y’umuntu ku giti cye. Ahubwo agaragaza gusa imigendekere rusange y’umuco n’imibereho y’abantu mu gihe runaka. Kubera ko isi ikomeza guhinduka vuba, biteganyijwe ko Generation Sigma izahura n’ibibazo n’amahirwe bishya bizagira uruhare mu kugena ejo hazaza h’iki gisekuru.