advertising

Advertising

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Alain-Guillaume Bunyoni Yarekuwe by’Agateganyo ku mpamvu z’Ubuzima

by March 12, 2026
2 hours ago

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Burundi, Alain Guillaume Bunyoni, wari warakatiwe igifungo cya burundu akurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi, yarekuwe by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi ku wa Gatatu nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubutabera n’abamwegereye.

Bunyoni yabaye Minisitiri w’Intebe kuva hagati mu mwaka wa 2020 kugeza muri Nzeri 2022, ubwo yirukanwaga ku kazi nyuma y’iminsi mike Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, atangaje ko hari umugambi wari uri gutegurwa wo guhirika ubutegetsi bwe.

Amakuru dukesha TRT Africa aravuga ko, Amakuru atangwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko ubuzima bwa Bunyoni bwari bumaze igihe butameze neza muri gereza, cyane cyane kubera uburwayi bwa Diabetes bwari bwiyongereye bitewe n’uko atitabwagaho uko bikwiye mu by’ubuvuzi. Bivugwa ko yari ageze aho atakibasha kugenda neza ndetse akagira n’ikibazo cyo kuvuga.

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutabera yavuze ko Bunyoni yari amaze igihe ari mu bitaro kuva mu kwakira umwaka ushize, ariko nyuma aza guhabwa icyemezo cyo kurekurwa by’agateganyo ku mpamvu zo kwivuza neza no kwitabwaho.

Nyuma yo kurekurwa, yahise ajyanwa iwe mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Bujumbura. Umwe mu bagize umuryango we yabwiye ibiro ntaramakuruAFP by’Abafaransa ko ubuzima bwe buhangayikishije cyane.

Author

Ads

ad

Previous Story

Ethiopia: Abantu Barenga 100 Bimaze kumenyekana ko ari bo bapfiriye mu Iriduka ry’Ubutaka

Latest from Hanze

Go toTop