advertising

Advertising

Ethiopia: Abantu Barenga 100 Bimaze kumenyekana ko ari bo bapfiriye mu Iriduka ry’Ubutaka

by March 12, 2026
3 hours ago

Abayobozi muri Ethiopia batangaje ko abantu nibura 102 ari bo bamaze kwitaba Imana nyuma y’isenyuka rikomeye ry’ubutaka ryabereye mu majyepfo y’iki gihugu ku wa 11 Werurwe 2026.

Iri sanganya ryabereye mu karere ka Gamo Zone, mu gace ka Gacho, nyuma y’iminsi myinshi imvura nyinshi iguye mu misozi yo muri aka gace igatuma ubutaka buriduka bukagwira abaturage.

Ibiro bishinzwe itumanaho muri Gamo Zone byatangaje ko nubwo hakekwa ko abantu 102 bamaze gupfa, kugeza ubu imirambo 52 ari yo imaze kuboneka ikuwe mu byondo n’ibindi byasenyutse byari byabatwikiriye.

Umuyobozi mukuru w’Intara ya South Ethiopia, Tilahun Kebede, yavuze ko inzego za leta zahise zitangiza ibikorwa by’ubutabazi bwihutirwa, harimo gushakisha ababa bakiri mu byondo no kugeza ubufasha ku bahuye n’iki kibazo bose. Yihanganishije imiryango yabuze ababo anizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.

Ubusanzwe uduce two mu misozi yo mu majyepfo ya Ethiopia dukunda guhura n’ibiza by’iriduka ry’ubutaka mu gihe cy’imvura nyinshi, kuko amazi menshi atuma ubutaka bucika intege  maze bukanyerera.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umuyobozi Mushya w’Ikirenga wa Iran Atangaje ko Umuhora wa Hormuz Uzakomeza Gufungwa

Next Story

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Alain-Guillaume Bunyoni Yarekuwe by’Agateganyo ku mpamvu z’Ubuzima

Latest from Hanze

Go toTop