Umuyobozi mushya w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei, yatangaje ko umuhora wa Strait of Hormuz uzakomeza gufungwa nk’igikoresho cyo gushyira igitutu ku bihugu biyirwanya.
Ibi yabivuze mu butumwa bwe bwa mbere yagejeje ku baturage kuva yakajya kuri uyu mwanya asimbuye se, nubwo kugeza ubu ataragaragara mu ruhame.
Mu butumwa bwe, Khamenei yavuze ko Iran igamije kwibasira ibirindiro bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu bihugu bituranye na yo, avuga ko ari byo bituma ibyo bihugu biba ibipimo mu bitero Iran igaba. Yongeyeho ko Iran ifitanye umubano mwiza n’ibihugu 15 bituranye na yo, ariko asaba ibyo bihugu gufunga ibirindiro bya Amerika biri ku butaka bwabyo mu gihe kitarambiranye.
Ibi biri kuba mugihe ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu International Energy Agency cyatangaje ko isi ishobora kuba iri guhura n’ihungabana rikomeye ry’ibikomoka kuri peteroli kurusha andi yose mu mateka y’isoko rya peteroli ku isi.
Ibi biterwa n’uko Iran iri kongera ibitero ku bwato n’ibikorwa by’ingufu mu bihugu ivuga ko biri gukorana na Amerika, ibintu byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka cyane. Kugeza ubu, inzego z’ingufu muri Amerika zatangaje ko ingabo zirwanira mu mazi zitaritegura neza kurinda amato anyura muri uwo muhora kuburyo yaahatambuka ntankomyi.