advertising

Advertising

Umugabo ufite abana 102 yatangaje ko atazongera kubyara nyuma yo guhura n’ibibazo by’amikoro

by March 9, 2026
10 hours ago

Umugabo wo muri Uganda ufite umuryango munini cyane, yakomeje gukurura impaka n’amarangamutima mu bantu ku isi, nyuma y’uko atangaje ko atazongera kubyara abana bitewe n’igitutu cyo kubura amafaranga ahagije gikomeje kwiyongera. Uwo mugabo witwa Musa Hasahya, ni umuhinzi wamenyekanye cyane mu mpera za 2022 kubera kugira abana benshi kurusha abandi.

Nk’uko amakuru atandukanye abivuga, Musa Hasahya kugeza ubu, afite abana 102 yabyaranye n’abagore 12, kandi umuryango we wamaze gukura cyane ku buryo ufite n’abuzukuru barenga 500. Mu myaka yashize, kubana n’umuryango munini ntacyo byari bitwaye kuko  mu cyaro cyabo, abana bafashaga umuryango mu mirimo y’ubuhinzi n’indi yo mu rugo.

Ariko uko imyaka yagiye ishira, ubuzima n’imibereho byagiye bihinduka. Ibiciro by’ibiribwa, ubuvuzi n’amashuri byagiye bizamuka cyane, bigatuma kugaburira no kwita ku muryango munini nk’uyu bigorana cyane.

Kuva iyi nkuru yakajya hanze mu 2022, Musa Hasahya yavuze ko kugaburira no kwita kuri uwo muryango munini bitakiri ibintu bishoboka nk’uko byahoze. Yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, n’ubuvuzi n’amashuri byashyize igitutu gikomeye ku bukungu bw’umuryango we.

Kubera izo mpamvu, Hasahya yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kudakomeza kubyara abandi bana. Amakuru avuga ko nyuma y’iki cyemezo, bamwe mu bagore be batangiye gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro kugira ngo umuryango udakomeza kwaguka.

Nubwo iyi nkuru ya Hasahya haciyemo igihe igiye hanze, ariko igaragaza ikibazo kinini imiryango myinshi ku isi muri ihura na cyo muri iki gihe. izamuka ry’ibiciro by’ubuzima ndetse no kutabasha kwita ku buzima bwiza bw’abagize umuryango ni bimwe bikomeje kuzahaza abantu muri iyi si ya none.

Mu gihe cyashize, imiryango minini yafatwaga nk’ikimenyetso cy’imbaraga z’umuryango n’umutekano w’akazi, ariko muri iki gihe abantu benshi barimo guhitamo kubyara abana bake kugira ngo babashe kubitaho neza.

Author

Ads

ad

Previous Story

Indirimbo ebyiri King James aherutse gushyira hanze zasibwe ku rubuga rwa YouTube

Next Story

Umugore yarashe ku nzu ya Rihanna i Beverly Hills, polisi ihita imuta muri yombi

Latest from Izindi nkuru

Go toTop