Advertising

Bwiza agiye gukorera igitaramo hanze y’u Rwanda

12/28/24 19:1 PM
1 min read

Umuhanzikazi Bwiza yatangaje ko mu mwaka utaha wa 2025 azataramira mu Gihugu cy’u Bubiligi mu gitaramo azamurikiramo Alubum ye ya Kabiri.

Bwiza yari amaze igibe kitari gito mu Biruhuko hanze y’u Rwanda ndetse  agikomeje gusa akaba azaguruka mu Rwanda aje kurangiza indirimbo ziri kuri iyi Album azamurikira Abanyarwanda.Ni umunanzikazi ukomeje kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye.

Anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze , Bwiza yatangarije Abanyarwanda ko mu mwaka wa 2025 azamurikira Album ye ya Kabiri mu Gitaramo kizabera hanze y’u Rwanda mu gihugu cy’Ububiligi abifashijwemo na Kompanyi ya KIKAC Music isanzwe imufasha muri muzika ye.

Yagaragaje ko ari igitaramo kizaba kandi ku bufatanye na Kompanyi ya Team Production imaze kumenyakana mu gutegura ibitaramo bibera i Burayi igatumira Abanyarwanda.

Yagize ati:”Nishimiye gutangaza ko twagiranye ubufatanye na Team Production  mu gitaramo cyanjye cyo kumurika Album ya Kabiri. Bantu banjye bo mu Bubiligi , ntimuzacikwe  n’igitaramo i Bruxelles, bantu banjye bo mu Burayi , ntimuzacikwe”.

Team Producton niyo yateguye igitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye muri Kanama uyu mwaka wa 2024 , hamwe n’igitaramo cya Aline Gahongayire byose bikomeje kwerekana ko umuziki Nyarwanda umaze kugera ku rundi rwego.

Bwiza ubusanzwe afashwa na KIKAC Music mu bikorwa bye bya muzika akaba ari nayo imufasha kumenyekanisha ibihangano bye ikanamureberera inyungu.

Sponsored

Go toTop