advertising

Advertising

Ubushakashatsi bwerekana ko guhoberana byibura 4 ku munsi bifasha ubuzima bwo mu mutwe

by March 8, 2026
1 day ago

Ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe bwerekana ko guhoberana hagati y’abantu bishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma umuntu yumva ameze neza no kuzamura ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Abahanga mu by’imyakura y’ubwonko bavuga ko iyo umuntu ahobereye undi cyangwa ahoberewe, ubwonko butangira gusohora imisemburo ituma umuntu agira ibyishimo.

Umuhanga mu by’imyakura y’ubwonko Dave Rabin avuga ko guhoberana bituma umubiri usohora imisemburo itandukanye ituma umuntu yumva ameze neza, irimo endorphins, dopamine, serotonin na oxytocin. Iyi misemburo ifasha kugabanya ububabare, kongera ibyishimo no gutuma umuntu agira amahoro mu mutima.

Mu byo abashakashatsi bagaragaza, oxytocin ni yo misemburo igira uruhare rukomeye cyane. Iyi misemburo ikunze kwitwa imisemburo y’urukundo kuko ifasha mu kongera ubucuti n’urukundo hagati y’abantu, ndetse ikanagabanya umunaniro n’ihungabana byo mu mutwe.

Umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu Virginia Satir yigeze kuvuga ko umuntu akenera byibura guhoberana inshuro 4 ku munsi kugira ngo abeho neza, inshuro 8 kugira ngo ubuzima bwe bukomeze kugenda neza, ndetse n’inshuro 12 kugira ngo arusheho gutera imbere mu mibereho. Nubwo ubushakashatsi butaremeza umubare nyawo, abahanga bemera ko guhoberana bigira akamaro kanini ku buzima.

Iyo umuntu ahobereye undi, imyakura iri ku ruhu rw’inyuma yakira uko gukorwaho mu buryo bworoheje igahita yohereza ubutumwa ku bwonko. Ubwonko na bwo bugahita busohora oxytocin ituma umuntu yiyumvamo amahoro, ituze n’ibyishimo.

Abashakashatsi bavuga ko guhoberana  hagati y’amasegonda 5 na 10 bishobora kuba ari byo byiza kurushaho, kuko icyo gihe gihagije kugira ngo umubiri utangire gusohora imisemburo ifasha umuntu kumva ameze neza.

Nubwo ari igikorwa cyoroheje, abahanga bavuga ko guhoberana bishobora kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’umubiri, bityo bagashishikariza abantu kugaragarizanya urukundo n’urugwiro binyuze muri iki gikorwa.

Author

Ads

ad

Previous Story

Imyuzure ikomeye yibasiye umujyi wa Nairobi ihitana abantu barenga 20

Next Story

Madamu Jeannette Kagame yageneye Ubutumwa abagore kuri uyu munsi wabahariwe

Latest from Izindi nkuru

Go toTop