advertising

Advertising

Platini yagaragaje ukuri kwe ku mwuka utari mwiza afitanye na prophet Joshua

12 hours ago

Mu mvugo yumvikanamo kwicuza, Platini yakomoje kuri Prophet Joshua waguze album ‘Vibranium’ agera kuri miliyoni 5 Frw ariko bikaza kurangira atayatanze.

Prophet Joshua ni umwe mu bari bitabiriye ibirori byo kumvisha abakunzi b’umuziki album ‘Vibranium’ ya Platini na Nel Ngabo byabereye muri Zaria Court ku wa 29 Kanama 2025.

Imbere y’abitabiriye iki gitaramo, Prophet Joshua yarahagurutse agira ati “Platini yarantumiye, ndavuga nti ngomba kuhagera. Ku bw’ibyo ndaguha miliyoni 5 Frw ejo Saa Tatu za mu gitondo.” Ni amafaranga yemeye ariko ntiyamuva mu ntoki, icyakora nyuma y’amezi atatu avuga ko atazigera ayatanga ku impamvu z’uko yakiriwe nabi.

Mu biganiro binyuranye, Prophet Joshua yumvikanye avuga ko yanze guha Platini na Nel Ngabo miliyoni 5 Frw yemeye ubwo bumvishaga abantu album bahuriyeho ‘Vibranium’ kuko atakiriwe mu buryo bukwiye.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru  IGIHE, ubwo yari abajijwe uko yakiriye kudahabwa amafaranga yemerewe, Platini yagize ati “Byarangiye kuriya uretse ko atari n’amafaranga twari twasabye, uriya si umuntu wo kwishyuza. Nta kintu gikomeye mba nshaka kumuvugaho ariko no kuba yarageze hariya na byo ni ibindi bibazo.”

Uyu muhanzi wumvaga adashaka kuvuga cyane kuri iki kibazo, yavuze ko ibyabaye na byo ubwabyo ntacyo bitwaye kuko bishyushya imyidagaduro. Ati “Buriya ibintu byo kuvuga ni byinshi ariko si ngombwa ngo byose umuntu abivuge, biriya biba bigomba kunyuraho mu myidagaduro kugira ngo n’abantu bashaka kwimurika cyangwa kugaragara byose bicemo.”

Prophet Joshua wavuze ko atazatanga amafaranga angana na miliyoni 5 kuko atakiriwe neza

Author

Ads

ad

Previous Story

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko u Rwanda rushaka amahoro arambye

Next Story

Iran yasabye imbabazi ibihugu byo mu Kigobe cya Périsi kubwo ku biteraho misile

Latest from Imyidagaduro

Muyango yasubije KNC wanenze akazi akora

Uwase Muyango Claudine, ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse wamenyekanye cyane mu kazi ko kuyobora ibirori mu tubari ibizwi nko ‘Guhostinga’ yasubije umunyamakuru KNC
Go toTop