advertising

Advertising

U Rwanda rwatangaje ko hari inoti zizakurwaho bitewe n’uko zitagifite agaciro ukurikije aho Igihugu kigeze

13 hours ago

U Rwanda rwatangaje ko inoti za 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw n’iza 5000 Frw zashyizweho hagati ya 2004 na 2015 zitagifite agaciro mu Rwanda, ariko bikazatangira kubahirizwa nyuma y’amezi 12 iteka rya Perezida rizikuraho ritangajwe mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda.

Iteka rya Perezida n° 011/01 ryo ku wa 27 Gashyantare 2026 rikuraho inoti za 500 Frw, iza 1.000 Frw, iza 2.000 Frw n’iza 5.000 Frw rivuga ko inoti ya 500 Frw n’iya 1.000 Frw zashyizweho n’Iteka rya Perezida no 38/01 ryo ku wa 20 Nzeri 2004 rihamya inoti z’amafaranga magana atanu (500 FRW) n’igihumbi (1.000 FRW) zifite agaciro mu Rwanda; inoti ya FRW 500 yashyizweho n’Iteka rya Perezida no 51/01 ryo ku wa 10 Nzeri 2013 rihamya inoti nshya y’amafaranga magana atanu y’amanyarwanda (500 FRW) ifite agaciro mu Rwanda zikuweho kandi zitagifite agaciro mu Rwanda.

Izindi noti zakuweho ni iya 1.000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 15 Ukwakira 2015 n’inoti ya 2.000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 31 Ukuboza 2007. Hanakuweho kandi inoti ya 5.000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 05 Kamena 2004 n’inoti ya 5.000 Frw yashyizweho n’Iteka rya Perezida ryo ku wa 12 Kanama 2009.

Ingingo ya kane y’iri teka igira iti “Iri teka ritangira gukurikizwa hashize amezi 12 ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.”

Inoti nshya za 500 Frw na 1000 Frw zikoreshwa mu Rwanda zashyizwehi n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryasohotse ku wa 2 Nyakanga 2019. Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya za 5000 Frw n’iza 2000 Frw ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuri uyu wa 30 Kanama 2024, ndetse rikubiyemo n’ibirango bishya bizigize.

Igihe izi noti nshya zasohokaga, Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze ko inoti ya 5000 Frw na 2000 Frw zaherukaga guhindurwa mu myaka myinshi ishize kuko nk’iya 2000 Frw ari iyakozwe tariki 1 Ukuboza 2014.

BNR iti “Icyatumye Banki Nkuru y’u Rwanda duhindura imiterere y’amafaranga dufite, twaherukaga guhindura inoti ya bitanu n’iya bibiri (5000 Frw na 2000 Frw) mu myaka 10 ishize, byari bikenewe ko twongeramo ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo twongere umutekano w’inoti,” Ikindi kandi BNR na none yahisemo kuvugurura urupapuro rukorwamo izi noti kugira ngo zirusheho kuramba.

Iti “Twashatse gushyiramo ibintu bijyanye n’ahantu u Rwanda rugeze ndetse n’ahantu u Rwanda rurimo kujya kugira ngo tugaragaze ko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe, ari ko n’amafaranga y’u Rwanda ameze neza.”

Author

Ads

ad

Previous Story

Byinshi ku kirwa cyo muri Finland aho abagabo bose batemerewe gukandagiza ibirenge

Next Story

Kenny sol ari mu myiteguro yo gusohora Album ye ya mbere

Latest from Inkuru ku Rwanda

Jamaica: Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda z’Abahanga mu by’Ubwubatsi (RDF Engineer Contingent) ziri muri Jamaica ryifatanyije n’abashinzwe ubwubatsi mu Ngabo za Jamaica (JDF Engineers) mu gikorwa
Go toTop