Urukiko rwo mu gihugu cy’Ubugiriki rwakatiye myugariro wa Manchester United n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, Harry Maguire, igifungo cy’amezi 15 gisubitse, mu rubanza rumaze hafi imyaka itandatu rukomoka ku byabereye ku kirwa cya Mykonos mu bugiriki.
Maguire wahamijwe ibyaha birimo gukubita bidakabije, kwigomeka ku bapolisi no kugerageza gutanga ruswa, yakomeje guhakana ibi birego byose. Abamwunganira mu mategeko batangaje ko azajuririra iki cyemezo gishya, agamije gusubirana izina rye.
Uru rubanza rushingiye ku byabaye muri Kanama 2020, ubwo Maguire yari mu biruhuko byo mu mpeshyi hamwe na murumuna we n’inshuti yabo. Bafashwe nyuma y’imvururu zabereye hanze y’akabari, bivugwa ko zatangijwe n’amakuru yavugaga ko mushiki wa Maguire yaba yatewe inshinge byakekwaga ko zarimo ibiyobyabwenge, ibintu byateje umwuka mubi warangiye havutse imirwano hagati ye n’abapolisi.
Nyuma yo gufatwa bwa mbere, Maguire yari yakatiwe igifungo cy’amezi 21 gisubitse, ariko icyo cyemezo cyaje guteshwa agaciro mu bujurire, bituma urubanza rwongera Gusubirwamo. Icyakora, isubirwamo ry’urubanza ryagiye risubikwa inshuro nyinshi mu myaka yakurikiyeho, kugeza ubwo ryongeye kuburanishwa muri iki cyumweru.
Mu gihe cy’urubanza rwa mbere, uwari umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, Gareth Southgate, yari yakuye Maguire mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu, mu gihe iperereza ryari rikomeje.
Nubwo iki cyemezo gishya kivuze ko Maguire atazafungwa mu gihe igihano kigumye gusubikwa, inzira z’amategeko ziracyakomeza kuko abamwunganira biteganyijwe ko bazongera kujurira. Ibi bikomeza kongerera uburemere uru rubanza rumaze igihe kirekire rukurikirwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru n’itangazamakuru ku isi.