advertising

Advertising

Amerika n’Ubwongereza byayoboye ibindi mu kugira abicanyi ruharwa benshi ku isi mu 2025

3 hours ago

Raporo nshya yasohotse mu 2025 igaragaza urutonde rw’ibihugu bifite umubare munini w’abicanyi ruharwa aho biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza. 

Iyi raporo ishingira ku makuru yakusanyijwe na Serial Killer Information Center (SKIC) muri Kaminuza ya Radford, ifatwa nk’ahantu hakusanyirizwa amakuru yuzuye kuri iyi ngingo ku rwego rw’ibihugu. Abasesenguzi bagaragaza ko itandukaniro mu bushobozi bw’inzego z’umutekano n’uburyo amakuru abikwa bishobora gutuma imibare itangana hagati y’ibihugu.

Raporo igaragaza ko  Leta Zunze Ubumwe za Amerika  ari yo ifite umubare munini cyane w’abicanyi ruharwa mu mateka, ikagira abarenga 3,600 bazwi neza. Uyu mubare ngo wikubye inshuro nyinshi cyane uwo mu bindi bihugu 10 byose bikurikira Amerika byishyize hamwe. Nubwo Amerika izwiho amazina y’abicanyi ruharwa nka Ted Bundy na Jeffrey Dahmer, raporo ivuga ko bene abo ari bake cyane ugereranyije n’abatarigeze bamenyekana.

Ku mwanya wa kabiri haza Ubwongereza aho bufite abarenga 190 bazwi neza, igakurikirwa n’Uburusiya bufite abarenga 160. Ubuyapani n’Ubuhinde biri ku myanya ya kane n’iya gatanu.

Muri Afurika, Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa gatandatu ku isi, ifite abarenga 120 bazwi, ikaba iri imbere y’ibihugu nka Canada, Ubudage, Ubutaliyani na Australia.

Raporo kandi igaragaza ko ibihugu byinshi byo muri Amerika y’Amajyepfo na Caraïbes bigira imibare mike, urugero Mexique na Brazil. Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora guterwa n’uko hari ibyaha bidatangazwa neza cyangwa itandukaniro mu bisobanuro by’ijambo “umwicanyi ruharwa” uko risobanurwa muri ibyo bihugu.

Raporo isoza ishimangira ko nubwo imibare ishobora gutandukana bitewe n’uburyo amakuru akusanywa, ikibazo cy’ubwicanyi ruharwa gikomeje kuba ingingo ikomeye ku nzego z’umutekano ku isi, bigasaba kunoza iperereza, ubufatanye mpuzamahanga no gukumira ibyaha hakiri kare.

Author

Ads

ad

Previous Story

Muyango yasubije KNC wanenze akazi akora

Next Story

Myugariro wa Manchester United Harry Maguire yakatiwe igifungo cy’amezi 15 gisubitse

Latest from Hanze

Go toTop