Uwase Muyango Claudine, ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse wamenyekanye cyane mu kazi ko kuyobora ibirori mu tubari ibizwi nko ‘Guhostinga’ yasubije umunyamakuru KNC wavuze ko aka kazi bakora ari uburaya.
Muyango wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogenic), mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yakomoje ku byavuzwe na KNC, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ubwo yari agiye kwerekeza i Brussels mu Bubiligi aho azayobora igitaramo kizasusurutswa n’abarimo Bruce Melodie na Sheebah Karungi wo muri Uganda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Muyango yabajijwe ku biherutse gutangazwa n’umunyamakuru Kakooza Nkuliza Charles washinze ikipe ya Gasogi United akaba ari n’umuyobozi wa TV1 na Radio1,wavuze ko aka kazi bakora ari uburaya, maze avuga ko nta muntu ukwiriye gusebya ibyo abandi bakora.
Ati “ Ahantu hose umuntu akura amafaranga ntitukajye dusebya ibintu abantu bakora kuko nanjye Muyango ntabwo ndi hasi cyane ku buryo ntashobora kugenda ngo nshake ikintu kwa KNC nza ngo mvuge kandi kigatwika.”
Muyango yakomeje agaragaza ko we adateganya gusenya ibyo KNC akora cyangwa kumuvugaho ibitagenda.
Ati “Njye ntabwo ari uko nteye, nararezwe mfite umutima mwiza nta mutima mubi, ariko nanjye nshaka ibitagenda sinabibura kandi bikavugwa.”
Uyu mubyeyi w’umwana umwe yakomeje avuga ko atarabasha kuvugana na KNC ku magambo yatangaje, avuga ko ‘Guhostinga’ ari uburaya, gusa yemeza ko batemeranya kuri iyi mvugo isebya abandi.
Ati “Ntago ndavugana na we ngo menye nimba yarabivuganye umutima mubi, cyangwa wenda hari uburambe afite, aho ngaho niho ntaramenya, gusa ntabwo twemeranya pe.”
Uwase Muyango Claudine ni umwe mu bagore bagezweho mu gutegura no gushishikariza abantu kwitabira ibirori bibera mu tubari twiyubashye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ibimenyerewe nko ‘Guhostinga’ mu ndimi z’amahanga.
Si aha gusa kuko ni umwe mu bashyushyarugamba bitabazwa mu birori by’imyidagudoro nka Kivu Fest, Tour du Rwanda n’ibindi.
Muyango Claudine yerekeje i Brussels mu Bubiligi aho azayobora igitaramo “Afro Legacy Eve of Women’s Day”
Ni igitaramo kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Werurwe 2026, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, wizihizwa tariki ya 8 Werurwe buri mwaka.
Iki gitaramo kizasusurutswa n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Sheebah Karungi , umuhanga mu kuvanga imiziki Dj Princess Flor, n’abandi batandukanye.