advertising

Advertising

Ambasade y’Urwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yemereye ubufasha Abanyarwanda bari muri UAE na Bahrain

3 hours ago

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE] yahamagariye Abanyarwanda bari muri iki gihugu n’abari muri Bahrain muri gahunda z’ubukerarugendo babuze uko bava muri ibyo bihugu kwiyandikisha kugira ngo bahabwe ubufasha.

Ni ibikubiye mu itangazo iyi Ambasade yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko iri gukurikiranira hafi ibijyanye n’umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko mu bihugu bya  Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain, aho ifite inshingano zo kureberera inyungu z’Abanyarwanda bahatuye cyangwa bahagenda.

Iyi Ambasade yemeje ko kugeza ubu Abanyarwanda bose bari muri UAE no muri Bahrain bari amahoro, kandi ko nta makuru agaragaza ko hari uwagize ikibazo cy’umutekano. Yavuze ko itsinda rya Ambasade n’abandi babishinzwe bari kuvugana bya hafi n’Abanyarwanda bari muri ibi bihugu ndetse rikaba ririmo rirakorana bya hafi n’inzego zibishinzwe mu bihugu barimo, hagamijwe gutuma serivisi zikenerwa zibageraho ku gihe no kubaba hafi mu bihe byose.

Ambasade yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kuba maso no kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’umutekano zo mu bihugu barimo, birinda amakuru adafite gihamya ashobora guteza urujijo.

By’umwihariko, yahamagariye Abanyarwanda bariyo muri gahunda z’ubukerarugendo babuze uko bava muri iki gihugu kwiyandikisha kugira ngo bahabwe ubufasha.

Ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati birimo Qatar, Dubai, Bahrain n’ibindi byafunze ibirere byabyo bitewe n’uko Iran irimo irarasa muri ibi bihugu ahari inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayigabyeho ibitero ifatanyije na Israel.

Author

Ads

ad

Previous Story

DRC yemerewe gukomeza imikino iyerekeza mu gikombe cy’Isi , Nigeria irihanagura

Next Story

Drone yateye ikigo cy’ingabo z’u Bwongereza muri Cyprus ntiyaturutse muri Iran – Minisiteri y’Ingabo y’Ubwongereza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop