advertising

Advertising

Bidasubirwaho Iran yabonye umuyobozi w’ikirenga mushya

by March 4, 2026
3 hours ago

Umuhungu w’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, Mojtaba Khamenei, yatorewe gusimbura se uherutse kwicwa, kuri uwo mwanya.

Mojtaba Khamenei yatowe n’abayobozi ba Iran nyuma y’igitutu bashyizweho n’Umutwe w’ingabo wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), uri mu ikomeye muri Iran.

Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, yiciwe mu bitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye kuri Iran kuri wa 28 Gashyantare 2026.

Nyuma y’ibyo bitero, Iran nayo yagabye ibitero mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Koweit, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq.

Mojtaba Khamenei asimbuye Alireza Arafi wari wagizwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran w’agateganyo ku wa 1 Werurwe 2026.

Ubundi Mojtaba Khamenei yavutse mu 1969, avukira mu mujyi wa Mashhad muri Iran. Ni umuhungu wa kabiri wa Ayatollah Ali Khamenei, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Iran,  Mojtaba Khamenei yamamaye cyane kubera uruhare rwe inyuma mu butegetsi bw’igihugu aho yakoranye hafi n’ingabo z’Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) ndetse akagira n’inshuti mu nzego z’iyoborwa ry’idini ndetse no mu gisirikare. Yize muri seminarie ya Qom. Muri politiki y’igihugu, yamenyekanye ko yari ku isonga mu guhangana n’abatavuga rumwe na leta, harimo gushyigikira ibikorwa byo guhashya imyigaragambyo yiganjemo amashyaka y’abashaka impinduka.

Author

Ads

ad

Previous Story

Uko urubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Muchoma, Nkeramihigo Japhet, Tumukunde na Mazimpaka Patrick rwagenze

Next Story

Ubushakashatsi bwerekana abasore bahitamo kumarana umwanya munini na bagenzi babo kurusha abakunzi babo

Latest from Hanze

Go toTop