advertising

Advertising

Israel yagabye ibitero ku mashuri abiri muri Iran, hapfa abanyeshuri barenga 50

1 day ago

Ingabo za Israel zagabye igitero cy’indege ku ishuri ry’abakobwa bo mu mashuri abanza riherereye mu mujyi wa Minab, mu ntara ya Hormozgan mu majyepfo ya Iran, gihitana abantu nibura 51, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya Leta ya Iran.

Ibi byabaye mu gihe amakimbirane akomeje gufata indi ntera hagati ya Israel,Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Iran, aho ibitero bikomeye by’indege bikomeje kugabwa ku butaka bwa Iran, bigira ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili.

Ikigo ntaramakuru cya Iran, Mehr News Agency, na cyo cyatangaje ko nibura abanyeshuri babiri baguye mu kindi gitero cya Israel cyibasiye ishuri riherereye mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Tehran.

Umunyamakuru wa Al Jazeera uri I Tehran, Mohammed Vall, yavuze ko umubare w’abishwe muri kiriya gitero cyibasiye ishuri ry’abakobwa wakomeje kwiyongera, ugera hejuru ya 40. Yagize ati:“Iki ni igitero cyagabwe ku baturage b’abasivili, kandi ni imwe mu ntego ishobora guteza ikibazo gikomeye muri ubu bushotoranyi bwa Amerika na Israel, aho bavuga ko barimo kwibasira gusa intego za gisirikare, bagamije guhana ubutegetsi bwa Iran, atari abaturage.”

Yakomeje avuga ko Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yarasezeranyije abaturage ba Iran ko bazahabwa ubufasha, ariko ko ubu hagaragara ko abasivili bari kugirwaho ingaruka zikomeye n’ibi bitero. Yongeye ati “Ibi ni ibintu Leta ya Iran izifashisha igaragaza ko ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga no kugaba igitero ku baturage ba Iran,”

Amashusho yatangajwe na televiziyo ya Leta ya Iran kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026 agaragaza ahantu bivugwa ko ari ho ishuri ry’abakobwa ryo muri Minab ryagabweho igitero cya Amerika na Israel. Iryo shuri riherereye hafi y’inzira y’ingenzi y’ubucuruzi bwo mu nyanja ya Strait of Hormuz, ahazwiho akamaro gakomeye mu bukungu n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Muri ibi bitero byagabwe kuri Iran uyu munsi, ntabwo ubuyobozi bw’iki gihugu bwateze umusaya ngo bukomeze buhondwe, ahubwo bwasubizanyije uburakari butera ibisasu ku birindiro by’ingabo bya Leta Zunze Ubumwe za America aho biri hose mu karere kose.

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byinshi byo muri Iran, Iran yagabye ibitero muri Quatar, Leta Zunze Ubumwe Z’abarabu, Barhan ndetse nahandi hose hari ibirindiro bya Amerika.

Ku ruhande rwa Israel kandi, ngo habujijwe gufata amashusho y’ibyangirikiye mu bitero bya Iran ndetse hanabujijwe buri umwe wese gutangaza ingaruka zaba zatewe n’ibitero bya Iran nkuko byemezwa n’ibitangazamakuru byegamiye kuri Leta ya Kiyisilamu ya Iran

Ibi bitero byakomeje gukurura impungenge n’ukutumvikana ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku ngaruka bikomeje kugira ku baturage b’abasivili n’iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara.

Author

Ads

ad

Previous Story

Real Madrid kuyindi nshuro yatomboranye na Man City muri tombora ya 1/8

Next Story

Ubushinwa bwubatse robo idasanzwe ishobora gukura no guhindura imitere nk’umuntu re

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop