Umukinnyi w’icyamamare ku Isi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yashoye amafaranga angana na miliyoni 7.5 z’amadolari ya Amerika mu ikoranabuhanga ry’ubuzima rifitwe na Herbalife, bituma imigabane y’iki kigo izamuka cyane ku isoko ry’imari.
Herbalife ni ikigo mpuzamahanga kigura kikanagurisha ibikomoka ku mirire n’ubuzima, cyashinzwe mu 1980, gifite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. kikaba kizwi cyane ku bufatanye n’abakinnyi bakomeye cyane cyane mu mupira w’amaguru.
Herbalife yatangaje aya makuru mu nama yo gusuzuma umusaruro w’igihembwe cya kane cy’umwaka, ivuga ko Ronaldo yaguze imigabane ingana ni 10% muri sosiyete yayo y’ishami ry’ikoranabuhanga yitwa HBL Pro2col Software LLC. Iyi sosiyete ikora porogaramu ikusanya amakuru ajyanye n’ubuzima n’imibereho by’abakoresha, ikayakoresha mu kubakorera gahunda zihariye z’imirire n’imyitozo.
Iri tangazo ryaje riherekejwe n’imibare igaragaza ko Herbalife yazamuye igurisha ryayo ry’umwaka wa 2025 ku kigero cya 1% ugereranyije na 2024, mu gihe igurisha ryo mu gihembwe cya kane ryazamutseho 6.3%.
Nubwo Ronaldo asanzwe ari umufatanyabikorwa wa Herbalife kuva mu 2013, iyi ni inshuro ya mbere atangaje ku mugaragaro ko yashoye imari muri iki kigo. Mu itangazo ryashyizwe hanze na Herbalife, Ronaldo yavuze ko iri shoramari ari “intambwe isanzwe ikurikira” mu bufatanye bwabo, ashimangira ko gukorana na Herbalife ari byo bimushishikariza muri iki cyiciro cy’umwuga we.
Nyuma y’iri tangazo, imigabane ya Herbalife yazamutse ku kigero kirenze 15% mu gitondo cyo ku wa Kane.
Nk’uko urutonde rwa Forbes rwo mu 2025 rubigaragaza, Ronaldo ni we mukinnyi wa mbere uhembwa cyane ku Isi mu mupira w’amaguru, aho yinjiye miliyoni 280 z’amadolari. Muri ayo, miliyoni zigera kuri 50 yavuye mu bikorwa byo hanze y’ikibuga birimo imishinga ye ya CR7 igizwe n’amahoteli, inzu z’imyitozo ngororamubiri n’amasaha. Umuyoboro we wa YouTube, UR Cristiano, ufite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 77, naho ku mbuga nkoranyambaga zose hamwe akurikirwa n’abantu bagera kuri miliyari 1.04.
Mu mpeshyi ya 2026, Ronaldo ateganyijwe gukinira igihugu cye Portugal mu gikombe cy’Isi kizabera muri Amerika, Canada na Mexique. Ku myaka 41, azaba ari umwe mu bakinnyi bakuru kurusha abandi, anahangana no kugera ku ntego yo gutsinda ibitego 1,000 mu mwuga we. Nubwo yegukanye ibikombe bibiri bya Nations League n’igikombe cya Euro, ntabwo arigera atsinda Igikombe cy’Isi.
Ubufatanye bwa Ronaldo na Herbalife bwatangiye mu 2013, aho yagizwe ambasaderi w’iki kigo ku rwego mpuzamahanga. Nyuma yaho, Herbalife yashyize ku isoko ikinyobwa cya siporo cya Herbalife24 CR7 Drive, cyakozwe ku bufatanye na Ronaldo. Kuri ubu, Ronaldo abarizwa muri Arabiya Sawudite aho akinira ikipe ya Al Nassr.
Herbalife yigeze no gufatanya n’ikipe ya FC Barcelona mu 2010, mu gihe icyo gihe yakoranaga n’umukinnyi Lionel Messi. Nubwo imigabane yayo yazamutse muri iyi minsi, Herbalife imaze imyaka myinshi igorwa n’isoko ry’imari, aho mu myaka itanu ishize imigabane yayo yagabanutse hafi ya bibiri bya gatatu.