advertising

Advertising

Vatikani yanze kwitabira Inama y’Amahoro yatumiwemo na Trump

by February 18, 2026
7 hours ago

Vatikani yatangaje ko itazitabira Inama y’Amahoro (Board of Peace) yashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, nk’uko byemejwe n’umunyamabanga  wa Vatikani ku wa Kabiri.

Papa Leo XIV ntazitabira iyi nama yari yatumiwemo mu kwezi gushize. Iyi nama, igomba kuyoborwa na Perezida Trump igihe kitazwi, yabanje gushyirwaho igamije kugenzura imirimo yo kongera kubaka Gaza, ariko nyuma intego yayo yaguwe igamije kuba urwego mpuzamahanga rushinzwe kubungabunga amahoro ku isi.

Umunyamabanga wa Leta wa Vatikani, Pietro Parolin, yavuze ko Vatikani yasigaye ibaza byinshi  kuri bimwe bikubiye muri uwo mushinga, kandi ko hari ibibazo bikomeye bigomba kubanza gukemurwa. Yashimangiye ko imwe mu mpungenge za Vatikani ari uko ku rwego mpuzamahanga, Umuryango w’abibumbye ari wo ukwiye kuyobora no gucunga ibibazo by’amakimbirane.

Aya magambo Parolin yayavuze nyuma yo kwitabira igikorwa cyateguwe na guverinoma y’u Butaliyani cyo kwibuka isabukuru y’Amasezerano ya Laterani (Lateran Pacts), yashyizeho Umujyi wa Vatikani nk’igihugu cyigenga hafi imyaka 100 ishize.

Nubwo ubutaliyani n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi (European Union) byatangaje ko bizitabira iyi nama nk’indorerezi, Parolin yavuze ko Vatikani itazayigiramo uruhare bitewe n’umwihariko wayo, udahuye n’uko ibindi bihugu bikora.

Vatikani si yo yonyine yanze iryo tumira. Ubwongereza, ubufaransa na noruveje na byo byanze kuzitabira iyi nama. Abadipolomate n’abayobozi batandukanye bagaragaje impungenge ku nshingano zaguwe z’iyi nama, kuba Trump azayiyobora igihe kitazwi, ndetse n’ingaruka ishobora kugira ku mirimo ya Loni.

Papa Leo XIV, akaba na Papa  wa mbere wavukiye muri Amerika, yashyize amahoro ku isonga mu buyobozi bwe. Mu ijambo rikomeye rya dipolomasi aherutse gutanga, yihanangirije ko “intambara yongeye gufatwa nk’ikintu gisanzwe,” ashimangira ko Loni ikwiye kugira uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane, no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Papa yakomeje kugaragaza impungenge ku kibazo cya Gaza kuva yatangira inshingano, asaba igisubizo gishingiye ku bihugu bibiri, anaharanira ko Abanyapalestina babaho mu mahoro mu gihugu cyabo. Mu ntambara ihuza Hamas na Israel, yasabye kurekura abafashwe bunyago ku wa 7 Ukwakira, akomeza ibiganiro n’abayobozi ba Israel, ndetse anenga ukwiyongera kw’ivangura rishingiye ku idini ry’Abayahudi.

Papa Leo yanenze politiki ya Trump ku bijyanye n’abimukira, anashimangira ko kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’ay’ubutabazi ari ingenzi. Ni  mu gihe Trump aherutse kuvuga ko ayoborwa n’“imyitwarire ye bwite,” agatesha agaciro amategeko mpuzamahanga n’imiterere y’isi yashyizweho nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Author

Ads

ad

Previous Story

Imbuga nkoranyambaga muri Gabon zahagaritswe kubera amakuru y’ibihuha

Next Story

Nigeria: Bishop Oyedepo yagize icyo avuga nyuma y’imyaka itatu, anenga imiyoborere ya Tinubu

Latest from Hanze

Go toTop