advertising

Advertising

Uwahoze ari Minisitiri w’Ingufu muri Ukraine yatawe muri yombi ashaka guhunga igihugu

by February 15, 2026
4 hours ago

Uwahoze ari Minisitiri w’ingufu muri Ukraine Herman Halushchenko yatawe muri yombi n’inzego zirwanya ruswa, mu gihe yari agiye kuva mu gihugu, nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru.

Ibiro by’igihugu bishinzwe kurwanya ruswa (National Anti-Corruption Bureau of Ukraine – NABU) byatangaje ko abashinzwe iperereza babashije guta muri yombi uwahoze ari Minisitiri w’ingufu mu rwego rw’iperereza rizwi nka Midas,ni iperereza rinini rikurikirana ruswa yabaye mu rwego rw’ingufu muri Ukraine. Iri perereza ryateje ikibazo gikomeye cya politiki mu mwaka ushize.

Nkuko tubikesha CNN, NABU yakomeje ivuga ko “ibikorwa by’ibanze by’iperereza bikomeje, kandi bikorwa  hubahirijwe amategeko,” ariko yirinze kugaragaza  izina ry’uwafashwe.

Iyo dosiye ya ruswa ishingiye ku birego by’uko habaye ruswa  yahawe ba rwiyemezamirimo, barimo n’abakoraga imishinga yo kurinda ibikorwa remezo by’ingufu bifite akamaro kanini muri Ukraine. Ibi byatumye Minisitiri w’ingufu wari uriho n’uwari warabayeho begura mu mwaka ushize bisabwe na Perezida Volodymyr Zelensky, nubwo bombi bahakanye ibyaha byabavugwagaho.

Mu ngaruka z’iki kibazo, Umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida, Andriy Yermak, na we yareguye. Abashinzwe iperereza batangaje ko hafi miliyoni 100 z’amadolari zanyerejwe, binyuze mu bigo bya Leta birimo Energoatom, icunga ingufu za nikereyeli(nuclear) za Ukraine, aho ayo mafaranga yishyurwaga ibigo byakoraga imishinga yo kongera umutekano ku bikorwa remezo by’ingenzi.

Muri icyo gihe, urwego rw’igihugu rushinzwe kurwanya ruswa  rwari rwatangaje ko rwakoze igenzura n’isaka ku mitungo myinshi mu bice bitandukanye by’igihugu, mu rwego rw’iperereza.

Ibirego bya ruswa si bishya muri Ukraine. Kuva mu 2023, NABU imaze gufungura amadosiye menshi y’ibibazo bya ruswa bikomeye. Muri Mutarama 2024, Urwego rw’Umutekano rwa Ukraine (Security Service of Ukraine) rwatangaje ko rwavumbuye gahunda nini ya ruswa mu igurwa ry’intwaro z’ingabo za Ukraine, ifite agaciro kagera hafi kuri miliyoni 40 z’amadolari.

Kuva kandi Ukraine yashozwaho intambara n’igihugu cy’YUburusiya, ni kenshi hagiye humvikana kunyereza umutungo wa Leta mu nzego zitandukanye cyane cyane mu rwego rw’ingufu ndetse n’urwa gisirikare.

Author

Ads

ad

Previous Story

Ibyaranze week-end ya St Valentin mu myidagaduro

Next Story

Abahanzi batanu gusa mu Rwanda ni bo bafite indirimbo zirengeje miliyoni 10 kuri YouTube

Latest from Hanze

Go toTop