Umuramyi Innocent Frank uherutse gushyira hanze amashusho [Visualizer] y’indirimbo yise ngo ‘Ntiwigeze Unanirwa’,yasabye abantu gusenga cyane kuko ari byo bikingura Ijuru. Yasabye abakunzi be kandi gukomeza kumushyigikira basangiza abandi igihangano gishya cy’umwuka yabahaye.
Ubusanzwe Innocent Frank ni umuramyi ufashe benshi kumva ibyiza by’Ijuru ndetse agakundisha abantu gusenya cyane. Tuganira yagarutse ku buhamya bw’uko yanditse iyi ndirimbo ye nshya.
Yagize ati:”Iyi ndirimbi ni Imana yayimpaye ndi gusenga, kumwe uba wumva hari ibisa n’ibigoye kuri wowe, ibyo wumva Imana yagukorera ariko ukabona ntabwo irimo kubikora mu gihe ubikeneyemo. Ubyiyumvamo ariko wasenga bigakorwa kuko gusenga bihindura ikirere ukabona kirahindutse uwo mwanya ukabona irindi hishurirwa”.
Yakomeje agira ati:”Uwo mwanya uhita ubona ko Imana itananiwe, kuko ihita ikwereka ibyabaye byose [Ibi n’ibi] ndetse ukemera ko n’ubwo hari ibitarakoreka nabyo bizakorwa , ukagira ikizere. Muri make ayo niyo magambo ari mu ndirimbo nshya ‘Ntiwigeze Unanirwa”.
Innocent Frank yahamije ko ari indirimbo yo kuramya Imana, itabwira umuntu umwe ahubwo ko ari indirimbo y’abantu bose. Ati:”Ni indirimbo y’abantu bose itabwira umuntu umwe, kuko igaragaza ko Imana yuzuza icyifuzo cya buri wese kandi ku giti cye. Ndasaba abantu kugirira Imana icyizere kuko irakora cyane”.
Iyi ndirimbo [Amajwi] ya Innocent Frank yakorewe muri Hope Records. Frank Niyo yemeza ko amashusho yayo mu buryo buziguye azakorwa nyuma kuko yakomwe mu nkokora no gufungwa kw’insengero bigatuma atabasha gutegura amashusho nk’uko yari yabiteguye.
Congratulations muntu w’Imana iyi ndirimbo yaradufashije abenshi pe
Imana ikomeze igusige