advertising

Advertising

Linda Priya yakoze ubukwe bwanyuze benshi[AMAFOTO]

3 hours ago

Uwankusi Nkusi Lynda wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye ariko akaza no kwamamara nka Lynda Priya muri sinema y’u Rwanda, yakoze ubukwe na Irenge Christian bari bamaze igihe bakundana.

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2026 ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa Lynda mu birori byabereye ahitwa Kaleb Garden ku i Rebero.

Ni ibirori byakurikiwe n’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri ‘Assemblies of God Church’. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025.

Ku wa 10 Ukwakira 2025 ni bwo aba bemeranyije kubana akaramata mu birori, uyu mukobwa yanambikiwemo impeta.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, Lynda Priya yavuze ko we n’umukunzi we batangiye gukundana mu 2023. Mbere y’uyu musore, Lynda yavuzwe mu nkuru y’urukundo na Zaba Missedcall bakinanaga filime zinyuranye. Bombi bakundanye guhera mu 2022.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umunyamideri Gisele Bündchen yagaragaje impeta y’ubukwe ku nshuro ya mbere kuva arushinze

Latest from Imyidagaduro

Go toTop