advertising

Advertising

Juno Kizigenza yagaragaje ko yiteguye kureka izina rya Rutwitsi

4 hours ago

Juno Kizigenza uri mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda, yagaragaje ibimenyetso byo kuba yemeye kureka rimwe mu mazina ye yakoreshaga mu muziki we ariryo rya Rutwitsi, nk’uko yabisabwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène.

Muri videwo yamasegonda umunani yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaraga asa n’uri muri sitidiyo ari gukora ku mazina rishyashya azaza akoresha mu muziki hatarimo izina rya Rutwitsi. Uyu muhanzi w’icyamamare yarengejeho amagambo agira ati “we good now?” aho yabazaga abamukurikira uko bumva ikirango agiye kuzaza akoresha uko kimeze.

Videwo Juno Kizigenza yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram

Umujyanama wa Juno Kizigenza, Nando, yaganiriye n’ikinyamakuru INYARWANDA maze yemeza koko ko Juno Kizigenza akimara kumva ubusabe bwa Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana, atazuyaje ndetse ko ibihangano bye byose bizaza bisohoka bitazongera kugaragaramo izina Rutwitsi.

Mu minsi ishize, ubwo yari mu kiganiro n’abasenateri kivuga ku bipimo by’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Ubudaheranwa n’Ubwiyunge byagaragajwe n’ubushakashatsi bwashyizwe hanze muri 2025, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yagaragaje ko muri iyi minsi urubyiruko rukunze gukoresha ijambo “gutwika” nk’igihe rushaka kuvuga ibirori runaka byagenze neza, cyangwa ko igikorwa runaka cyaranzwe n’ibyishimo byo hejuru.

Minisitiri Bizimana yavuze ko iri jambo ryakoreshejwe nabi mu mateka y’u Rwanda, ku buryo urubyiruko rukwiriye kuryirinda. Ati: “Mujye mwirinda ijambo gutwika, iyo habaye ibirori, igitaramo. Gutwika ni ukwica, ntabwo ari ijambo risobanura ibirori no kwishima. Abato rero ntibaba babizi.”

Nyuma ni bwo yabajijwe n’umwe mu bakoresha urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter niba umuhanzi wiyita iryo zina na we akwiye kuricikaho, maze Minisitiri amusubiza agira ati: “Nabiveho rwose, ahindure izina.”

Ubwo umwe mu bakoresha X yabazaga Minisitiri niba Umuhanzi ukoresha iryo zina akwiye kuricikaho

Ubundi ni kenshi usanga mu muziki umuhanzi ahobora kugira amazina menshi akoresha. Ibi ahanini biterwa n’injyana aririmbamo, gushaka kugaragara bitandukanye na bagenzi be ndetse no kugaragariza abakunzi be ubuhanga bwe mu muziki we.

Author

Ads

ad

Previous Story

Igikombe cyegukanywe na Tigers BBC cyibwe n’abafaa batishyuwe biganjyemo aba Rayon Sports

Latest from Imyidagaduro

Go toTop