advertising

Advertising

Trump yavuze ko atazisabira imbabazi ubutumwa bwe bunnyega Obama n’umugore we aho yabagereranyije n’inguge

by February 7, 2026
4 hours ago

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakuye ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa yari yashyizeho ku mugoroba wo ku wa Kane burimo amashusho afatwa nk’ivangura rishingiye ku moko. Ni ubutumwa aho yagaragazaga isura ya Barack Obama, wahoze ari Perezida, n’iy’umugore we Michelle Obama, bari mu mashusho y’inyamaswa zisa n’inguge. Gusa mu ijoro ryo ku wa Gatanu, Trump yatangaje ko atazasaba imbabazi ku kuba yarashyize hanze ubwo butumwa.

Iyi video y’umunota umwe, ahanini yari igamije kugaragaza uko amatora ya Perezida yo mu mwaka wa  2020 yaba yaribwe. Ariko ku mpera zayo, yahise ihinduka ahubwo igaragaza Obama n’umugore we ari na byo  byateje impagarara.

Aganira n’abanyamakuru bari kumwe na we mu ndege ya Air Force One, Trump yavuze ko yabanje kureba intangiriro y’ubwo butumwa akabona nta kibazo kirimo, hanyuma agahita ashyira hanze iyi video atayirebye yose uko yakabaye. Yagize ati “Narebye intangiriro yayo. Yari imeze neza. Yavugaga ku byerekeye uburiganya mu matora n’imashini, kuko ibyabaye byari biteye isoni. Hanyuma nyihereza  abantu. Akenshi ubundi harebwa ubutumwa bwose, ariko bisa n’aho bitakozwe, hanyuma ijya hanze.”

Yakomeje avuga ko ubwo bamenyaga ibiri ku mpera by’iyo video, bahise bayikuraho. Umukozi wa White House yabwiye NBC News ko ubwo butumwa bwashyizweho ku bw’amakosa yakozwe n’umwe mu bakozi, kandi bukurwaho vuba. Nubwo Trump yemeye ko amagambo n’amashusho birimo ivangura akwiye kwamaganwa, yakomeje ashimangira ko nta kosa yakoze.

Iyi videwo yateje amagambo menshi yiganjemo kunnyega Trump ava mu mpande zitandukanye za politiki yo muri iki gihugu. Umu repubulikani Senateri Tim Scott wo muri leta ya south carolina ari nawe mwirabura rukumbi uri muri Sena, yavuze  ko ari cyo  kintu kirimo ivangura rikabije cyane yabonye cyiva mu biro by’umukuru w’igihugu ndetse anasaba ko ubwo butumwa bwavanwaho. Nyuma Trump yavuze ko yavuganye na Scott, agaragaza ko ari umuntu umuntu mwiza ndetse anavuga ko yasobanukiwe byuzuye.

Abandi Banye politiki bari mu ishyaka rimwe na Trump na bo banenze ayo mashusho. Senateri Pete Ricketts wo muri Nebraska yanditse ko n’iyo byaba ari urwenya rushingiye ku mwami w’ishyamba nkuko byagaragaraga muri videwo, umuntu wese utekereza neza ahita abibonamo ivangura, uyu mu depite nawe yahise asaba White House gukuraho iyo videwo no gusaba imbabazi. Nanone kandi Depite Mike Lawler wo muri New York yaje yunga mu rya mugenzi we Ricketts maze avuga ko ari ibintu bikwiye gusabirwa imbabazi.

Ku ikubitiro, Umuvugizi wa White House, Caroline Leavitt, yari yagerageje kurengera iyo video ayita urwenya rwo kuri internet rwerekana Trump nk’Umwami w’Ishyamba n’Abademokarate nk’abakinnyi bo muri iryo shyamba, anasaba itangazamakuru kureka kutangaza ibitari byo. Ibyo byongeye kunengwa cyane kuko byabaye mu kwezi kwizihirizwamo Amateka y’Abirabura bita Black History Month, ndetse na Barack Obama  akaba ari we mwirabura rukumbi wabaye Perezida wa Amerika muri 2009.

Iki gikorwa kije gikurikira ibindi bihe byabayeho mbere aho Trump yagiye asangiza amashusho ya AI yabaga agamije kunenga abo bahanganye muri politiki. Ibi bikanahurirana n’igihe hakomeje kwibazwa ku birego by’uko amatora yo muri 2020 ahobora kuba yaribwe, harimo n’ibikorwa  FBI yakoze mu minsi ishize bijyanye kugaragaza inyandiko z’abatoye muri Leta ya Georgia. Gusa ku rundi ruhande, abahagarariye Barack na Michelle Obama ntibaragira icyo batangaza kuri iki kibazo.

Author

Ads

ad

Previous Story

Biravugwa ko Regis yaba agiye kongera gukomeretswa n’umukobwa

Next Story

Mu Buyapani hafunguwe akabari gatanga ibinyobwa ku buntu ku bantu batekereza kureka akazi

Latest from Hanze

Go toTop