Umwarimu n’Umunyamakuru wa Radiyo Rwanda Livine Nsanzumuhira Ntambara usanzwe ukora mu kiganiro cy’abana niwe mu nyarwanda rukumbi uhatanye mu bihembo ya East African Youth Awards(EAYA) mu cyiciro cy’urubyiruko rwagize uruhare mu guteza imbere uburezi no kubukundisha abandi.
Ni ibihembo ahatanyemo nurundi rubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Tanzania ndetse Uganda. Amatora muri iki cyiciro ndetse no mu bindi byiciro aracyakomeje aho yatangijwe ku mugaragaro taliki ya 5 Gashyantare akazasozwa taliki ya 1 Werurwe 2026 ( https://vote.eaya.africa/ ). ibi ni bimwe mu bihembo byorohereza urubyiruko rufite ibikorwa byiza n’udushya mu nzego zitandukanye. Byongera kandi icyizere n’ishyaka ry’urubyiruko, bikaruha amahirwe yo kumenyekana no gufatanya n’abandi. Ibi bihembo kandi Binafasha guteza imbere iterambere ry’akarere ndetse no gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’umuryango n’igihugu.
Usibye kuba byorohereza urubyiruko, binorohereza abashaka gutora kuko amatora abera kuri murandasi(internet). Ubwo twaganiraga, Livine Nsanzumuhira Ntambara yatubwiye ko amatora akorwa uciye ku rubuga rwa East African Youth Awards ( https://vote.eaya.africa/ ) hanyuma ugashakisha amazina ye LIVINE NTAMBARA hanyuma ukaba wabasha kumutora.

Uyu usanzwe ari umurezi ndetse n’Umunyamakuru wa Radiyo Rwanda mu kiganiro cy’abana kiba mu biruhuko, mu byo yatangaje avuga kuri ibi bihembo, yaragize ati “ Iriya ni platform iri ku ruhando mpuzamahanga ndetse no kuba nominee byanyeretse ko ibyo nkora bibonwa hose kandi bihabwa agaciro.” yakomeje atangaza ko ibi ari ishema ku Rwanda, kuri we ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuko bizakomeza kuzamura iterambere n’amahirwe ahabwa urubyiruko.
East African Youth Awards (EAYA) ni ibihembo byo ku rwego rw’Akarere kibiyaga bigari bigamije guhemba no gushyigikira urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba rugaragaza udushya, ubushake bwo kuba abayobozi, ndetse n’urugaragaza ibikorwa bifite ingaruka nziza ku muryango Nyarwanda no ku karere muri rusange. Ibi bihembo byatangijwe muri 2023, bishyigikiwe n’inzego z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bigamije guteza imbere no kuzamura ijwi ry’urubyiruko.
EAYA ihuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu umunani bigize Afurika y’Iburasirazuba, ari byo; u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Somalia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Intego nyamukuru ni ugushimira no gutera inkunga urubyiruko rufite ibikorwa byiza mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubuhanzi, ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage.

