Mu gihe abantu benshi bari barishyizemo Miss Muheto Divine,Prosper Nkomezi yambitse impeta y’urudashira umukunzi we Nkurunziza Retina bitegura kurushinga.
Ni nyuma y’aho umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, ashyiriye hanze amafoto ari kumwe n’umukobwa yihebeye, Nkurunziza Retina, bagiye kurushinga mu bihe biri imbere.
Aya mafoto yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026, agaragaza uyu muhanzi n’umukunzi we bari mu bihe byuje urukundo n’ituze, byerekana ko umubano wabo ugeze ku rwego rwo hejuru Prosper Nkomezi amusaba ko yamubera umugore ibizwi nka Proposal. Uko bagaragaraga muri ayo mafoto byatumye benshi bemeza ko bombi bari mu rugendo rukomeye rwo gutegura ejo hazaza habo nk’umugabo n’umugore. Ni mu gihe mu bihe byashize hagiye hahwihwiswa ko Miss Muheto Nshuti Divine ari we mukunzi we ariko bibura gihamya itsiritse ku Mpande zombi.

Abakunzi ba Prosper Nkomezi n’abandi bamukurikira bakiriye ayo mafoto neza cyane, bagaragaza ibyishimo, inkunga n’amasengesho yo kubifuriza umugisha mu rugendo rushya bagiye gutangira. Abenshi bashimangiye ko bishimiye kubona uyu muhanzi w’Imana afata icyemezo gikomeye cyo kubaka umuryango, bakamwifuriza urugo ruhire ruzashingira ku rukundo, ukwizerana no gutinya Imana.
Amakuru yizewe avuga ko Prosper Nkomezi na Nkurunziza Retina bateganya gukora ubukwe muri Werurwe 2026, bikaba bigaragaza ko batangiye ku mugaragaro imyiteguro yo kwiyemeza kubana nk’umuryango ufite icyerekezo. Ibi byakiriwe nk’inkuru nziza ku bakunzi babo, cyane cyane abakurikirana umuziki wa gospel mu Rwanda no hanze yarwo.
Ni intambwe nshya mu buzima bwa Prosper Nkomezi, ikomeje kumwerekana nk’umuntu uhuje umwuga we w’umuziki n’indangagaciro z’ubuzima busanzwe, aho akomeje kubera benshi urugero mu rukundo no mu gufata ibyemezo bifite ireme.



