Siradji Campos umuhanzi uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda yagaragaje ibanga akoresha ndetse anateguza abakunzi be ko mu gihe cya vuba arashyira hanze indirimbo ya kabiri.
Mu gihe imyidagaduro ari kimwe mu bikomeje gufasha abantu kuruhura ubwonko ndetse igafatwa nk’inkingi ya mwamba mu buzima bwa buri munsi bwa benshi , ni muri urwo rwego umuhanzi Siradji Campos ukiri mushya ariko ugaragaza imbaraga yatangiye gususurutsa abantu abinyujije mu mpano ye yo kuririmba.
Umuhanzi Siradji nawe ni umwe mu bahanzi bashya batasigaye inyuma y’abandi mu Karere ka Rubavu kuko iteka yagiye agaragaza ubushake mu kuzamura urwego rwe n’imiririmbire ye muri rusange.
Uyu musore mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa UMUNSI.COM Emmy Harerimana , yavuze ko kuri ubu amaze gukora indirimbo imwe yitwa “Amaka” akaba ateguza indi nshyashya yitwa “Litha”.
Yakomeje asaba abahanzi bose by’umwihariko abakizamuka gushyirahamwe kuko ariyo nzira iri kumufasha kuzamuka, yemeza ko kwigira nyamwigendaho ntacyo bishobora gufasha umuhanzi ushaka kuzamuka kuko ngo n’uwibwira ko hari aho yageze ashobora guhita asubira inyuma.
Ubusanzwe amazina ye nyakuri yiswe n’ababyeyi ni Mwizerwa Siradji akaba yaratangiye umuziki mu mpera za 2024, akora ijyana ya Afrozouk.



