advertising

Advertising

Imbamutima z’umuhanzi IC Mello kuri Mico The Best bahuje imbaraga

December 30, 2025
1 min read

Mu gihe imyidagaduro Nyarwanda irimo guterimbere, abahanzi bakiribato barasaba bakuru babo kubafasha kuzamuka nabo bakagera ku rwego rushimishije nk’uko byagarutsweho na IC Mello washimiye Mico The Best wamuhaye ikiganza akamufasha mu ndirimbo nshya yitegura guha abakunzi be muri 2026.

Ni muri urwo rwego umuhanzi Mico The Best yafashe iya mbere mu gufasha abahanzi bato abona ko bafite impano  ziri hejuru y’abandi ku ikubitiro agafasha IC Mello umusore ufite imiririmbire idasanzwe.

UMUNSI.COM wagiranye ikiganiro na  IC Mello atubwira byishi kuri uwo mushinga w’indirimbo afitanye na Mico The Best.Yagize ati:”Indirimbo tugiye gukorana na Mico The Best yitwa ‘Imagine’. Ni indirimbo yamfashije kugira tuyikorane kuko njye navuga ari ubufasha yampaye nk’umuhanzi ukizamuka. Ni iby’agaciro kuri njyewe kandi ndamushimira cyane”.

IC Mello yakomeje avuga ko iyo ndirimbo igiye gutuma agaragara cyane  kurenza uko byari bimeze mu myaka itambutse, akaba ayitezeho ibikomeye abifashijwemo n’Imana n’abantu bayo bazakomeza kumushyigikira.

Indirimbo ‘Imagine’ ni indirimbo iri gutunganywa mu buryo bw’amajwi n’amashusho muri ‘Studiyo’ yitwa Big House Records avugako izasohoka muri Mutarama 25,2026.

Iyo ndirimbo kandi iri gukorwa na Producer Santana ndetse Bobo Pro amashusho agafatwa na Director Sixte.

Umusore IC Mello akora ijyana ya Afro Beat. Amazina ye nyakuri yiswe n’ababyeyi ni Ishimwe Claude yatangiye ubuhanzi agisoza amashuri yisumbuye abitangira nk’umwuga mu mwaka wa 2019 kugeze iki gihe

Abeshi bakomeje gushimira abahanzi bakomeye bagira uruhare mu gufasha barumuna babo bakizamuka ndetse n’abandi babuze uko berekana impano bafite z’ubuhanzi.

Mello yavukiye kandi akurira mu Karere ka Rubavu.
Emmy Harerimana

Emmy Harerimana

Harerimana Emmanuel ni umunyamakuru wa Umunsi.com ukorera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Mr P na Perezida Tinubu mu bashenguwe n’impanuka ya Anthony Joshua

Next Story

Nyagatare yongeye gushimangira ko ari igicumbi cy’umuco

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop