advertising

Advertising

Bruce Melodie yiyemeje gufasha Samusure kugaruka mu Rwanda

December 28, 2025
1 min read

Bruce Melodie yemeye gufasha Samusure kugaruka mu Rwanda avuye mu mahanga aho yari yarahunze kubera amadeni, ibintu byafashwe nk’igikorwa cyiza gishobora gufasha abahuye n’ibibazo by’ubukungu no kongera igikundiro cye mu bafana.

Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, Bruce Melodie, yemereye Samusure ko agiye kumufasha kugaruka mu Rwanda, avuye mu mahanga aho yari yarahungiye kubera ibibazo by’amadeni yari afite mu gihugu.

Iyi nkuru yatumye benshi bagaragaza ko ubufasha bishobora kuba igisubizo ku bantu baguye mu bibazo by’ubukungu n’imanza ndetse ko ari igikorwa cyiza uyu muhanzi araba akoze bikomeza kumuzamurira igikundiro mu bafana.

Kalisa Ernest, uzwi cyane muri sinema nyarwanda ku izina rya Samusure, yavuye mu Rwanda yerekeza muri Mozambique nyuma yo gutinya gufungwa, kubera amadeni yari afitiye abantu batandukanye.

Ibi byabaye mu gihe yari amaze kumenyekana cyane mu ruganda rwa sinema, ariko akaza guhura n’ibibazo by’amafaranga byamugoye kubikemura mu buryo bwihuse.

Ku wa 22 Ukuboza 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Kalisa Ernest igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na 3,000,000 Rwf.

Ibi byemezo byafashwe nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Isezerano rya Bruce Melodie ryo gufasha Samusure gutaha ni nk’intambwe ishobora gufasha uyu mukinnyi wa filime gusubira mu buzima busanzwe, akemura ibibazo byamuzengereje, ndetse akongera kwiyubaka mu mwuga we.

Abakurikiranira hafi bemeza ko ari urugero rwiza rw’ubufatanye n’ubumuntu, by’umwihariko mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Ubushakashatsi: Ngaya amafunguro udakwiriye kurya ushonje

Next Story

Igitaramo cya Israel Mbonyi i Rubavu cyasubitswe ngo gihuzwe n’ibindi bizenguruka igihugu.

Latest from Imyidagaduro

Go toTop